Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Rugano, Runege na Gatovu two mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, nyuma yo gukekwaho kurigisa amafaranga y’abaturage agenewe kwishyura ubwisungane mu kwivuza. http://Umwarimu akurikiranyweho gusambanya abakobwa bane yigisha akabatera inda bose https://wp.me/pdC7Oe-8yj
Aba bayobozi uko ari batatu batawe muri yombi ku wa 10 Nzeri 2024, ndetse ngo bari gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari uruhare bafite mu irigiswa ry’imisanzu abaturage bahuriza hamwe hagamijwe koroshya uburyo bwo kwishyura ‘mituweli’ nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand.
Meya Niyomwungeri yavuze ko aba bayobozi batangiye gukurikiranwaho iki cyaha nyuma y’uko hari abaturage bigaragaye ko bayabaha ngo bayabatangire, n’ubwo hari uburyo butandukanye bwo gukusanya no gutanga imisanzu ya mituweli, burimo kuyatanga kuri konti za RSSB ziri mu mabanki atandukanye, kwifashisha ‘aba-agents’ b’Irembo.
Yagize ati “Hari uburyo butandukanye bakoresha bishyura ubwisungane bwabo, ubu ni bumwe mu bwagize ikibazo, ariko ntabwo biri buce intege ubundi, barakomeza kwifashisha ubundi buhari.”
Meya Niyomwungeri yirinze kuvuga umubare w’imisanzu yaba yaranyerejwe ndetse n’umubare w’abatarabashije gutanga ubwisungane mu kwivuza bikomotse kuri iki kibazo cy’aba bayobozi ngo bitabangamira iperereza.
Gusa haribazwa uko abagizweho ingaruka n’iki kibazo bari kwivuza mu gihe cyose baba batarahise batanga indi misanzu kandi umwaka mushya wa mituweli 2024/2025 ubu ugeze mu kwezi kwa gatatu kuva utangiye.
Kuri ubu, imibare y’ubwitabire mu gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza itangazwa n’Akarere ka Nyamagabe ivuga ko kageze ku mpuzandengo ya 83,24%. Umurenge wa Musebeya uvugwamo iki kibazo cyo kunyereza imisanzu cyabaye mu tugari dutatu muri dutandatu tuwugize, uri ku mwanya wa 11 na 82,65% mu mirenge 17 ibarizwa mu Karere ka Nyamagabe. http://Umwarimu akurikiranyweho gusambanya abakobwa bane yigisha akabatera inda bose https://wp.me/pdC7Oe-8yj
Ivomo: IGIHE