RIB yataye muri yombi Gitifu wahondaguye abashinzwe umutekano ba Leta

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Gitifu w’Umurenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu witwa Mugabekazi Donathile, akaba afunzwe akekwaho icyaha cyo gukubita no kugirira urugomo abashinzwe umutekano mu nzego za Leta.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, aho yavuze ko Mugabekazi yakoze iki cyaha ku wa 06 Nyakanga 2024, atabwa muri yombi ku wa 10 Nyakanga 2024. Ati “Nibyo, Gitifu w’Umurenge wa Jomba, Mugabekazi Donathile yafunzwe ku wa 10 Nyakanga 2024. Akekwaho icyaha cyo gukubita no kugirira urugomo abashinzwe umutekano mu nzego za leta.”

Inkuru Wasoma:  Clarisse Karasira, Bruce Melodie na Makanyaga Abdul bahuriye mu ndirimbo ‘Tekana’

Dr Murangira yavuze ko ubu Mugabekazi afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukamira ndetse yemeza ko dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved