banner

RIB yataye muri yombi ukekwaho kwica Muhongerwa Chantal warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu ijoro rya tariki 04 Mata 2025, mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, hiciwe umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atewe ibyuma n’ibindi bikoresho gakondo, iperereza rikaba rikomeje ngo abo bagizi ba nabi bafatwe.

Amakuru dukesha Kigali Today, ni uko uwishwe yitwa Chantal Muhongerwa wavutse mu 1978, yari umubyeyi w’abana bane, akaba yishwe mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki 05 Mata 2025 atewe ibyuma, ubwo yari atashye. Umurambo we wabonetse mu gitondo hagati y’umudugudu wa Cyeru na Kabaha yo mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama.

Bamwe mu baturage bo muri uwo Murenge baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko nyakwigendera yishwe urw’agashinyaguro, kuko ashobora kuba yishwe hakoreshejwe intwaro gakondo zirimo ibyuma.

Umwe muri bo yagize ati “Ashobora kuba yishwe hakoreshejwe ibyuma cyangwa izindi ntwaro gakondo, kuko aho bamukururaga bajya kumushyira aho twamusanze, hari hari amaraso.”

Inkuru Wasoma:  Inyubako y’Ibiro bikuru bya MTN Rwanda yafashwe n’inkongi

Urupfu rwa Muhongerwa rwanashimangiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwabihamirije Kigali Today, ariko bwirinda kugira byinshi burutangazaho, cyane ko hari abaturage barusanisha n’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro cyihariye kuri telefone Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yagize ati “Hari umuntu waraye wishwe ntabwo ari ibihuha, ariko amakuru y’ibanze twabonye ni uko nta sano bifitanye, ariko uwo mudamu yarokotse Jenoside koko. Ucyekwa wafashwe bigaragara ko ari ubujura bw’amafaranga yari yagujije banki yashakaga kumwiba. Ibyo nibyo by’ibanze ariko iperereza rirakomeje.”

Amakuru Kigali Today ikesha bamwe mu baturage batuye mu bice nyakwigendera yiciwemo no mu Murenge wa Ntarama muri rusange, avuga ko ubusanzwe nta bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bikunze kuhagaragara.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!