RIB yataye muri yombi umugore ukekwaho kubyara umwana akamujugunya mu musarane

Kuri uyu wa kane tariki 26 Ukwakira 2023, mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Kabagari,umudugudu wa Agatare, umugore witwa Uwimana Console yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akaba akekwaho kubyara umwana akamujugunya mu musarane. Ibi byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023.

Ibi byamenyekanye ubwo uwari ucumbikiye uyu Console yari yamugendereye noneho yahagera akakirwa n’impumuro mbi izamuka aho mu bwiherero,nyiri nzu yahise ajya ku mureba ngo amubaze ikiri kuyitera umugore akamubera ibamba yanga kubyuka, ubwo uyu Console yabyukaga nyiri nzu yamubajije ikiri gutera uwo mwuka mubi undi akamwuka inabi,yanamubaza niba hari ikibazo afite akamusubiza n’umujinya ko ntacyo.

Uwari ucumbikiye Console avuga ko yatunguwe ubwo yarebaga ku nda maze atungurwa no gusanga undi atagitwite inda yari afite, ibi byamuteye amatsiko bituma asatira umuryango w’ubwiherero ngo arebe igituma izamura iyi mpumuro mbi abonye bimuyobeye yahisemo gutabaza abaturage ndetse n’inzego z’ubuyobozi akeste ko yaba yamubyaye akamuta muri uwo musarane.

Inkuru Wasoma:  Abaturage buzuye ubwoba n’impungenge kubera ibikorwa bikomeye M23 yakoze

Yagize ati “ naje aha nje kureba uko bamerewe noneho nza gutungurwa no kubona Console nta nda afite,ibi rero nabihuje n’iyo mpumuro mbi nasanze aho, ukuntu namubazaga akanyuka inabi mpita nitabaza abaturage n’ubuyobozi kuko nari maze gukeka ko yaba yihekuye”.

Uyu Console ukekwaho kubyara akihekura yagize ati”Narabikoze ariko ni shitani. Uyu mwana wanjye nari mufiteho gahunda nziza” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagari NTIVUGURUZWA Emmanuel yahamije aya makuru avuga ko ukekwaho iki cyaha yatawe muri yombina RIB.

Yagize ati “nibyo koko yaramutaye amuta mu musarane kuko nawe ubwe arabyemera. Ubu yashyikirijwe RIB”.andi makuru avuga ko uyu Console yatandukanye n’umugabo bafitanye abana 2, yahise ajya gucumbika ahandi akaba aribwo yatewe iyi nda ya nyakwigendera n’undi mugabo.uyu murambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gitwe kugura ngo ukorerwe isuzuma.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved