Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Niyigena Patrick ukora muri Minisiteri y’Urubyiruko nyuma yo gukekwaho kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga bamwe mu bitabiriye irushanwa rya YouthConnekt Awards 2024.
Niyigena watawe muri yombi asanzwe ari umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri iriya Minisiteri. Ndetse RIB yatangaje ko yagiye yaka ruswa abitabiriye irushanwa rya Youth Connect Awards 2024 “abizeza ko bazaza ku rutonde rw’abatsinze.”
RIB ivuga ko kandi Niyigena yifashishije umwanya w’akazi afite muri akinjira mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutoranya abarushije abandi, hanyuma akareba imyirondoro agatoranya amazina y’abarushanwa, ngo yarangiza akabahamagara abaka amafaranga kugira ngo bazaze ku rutonde rw’abazatsindira ibihembo bizatangwa muri iri rushanwa.
Kugeza ubu ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, mu gihe iperereza rikomeje hanategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB ibinyujije mu butumwa yanditse ku rubuga rwa X yatangaje ko ishimira abakomeje gutanga amakuru ku cyaha cya ruswa, inibutsa ko badakwiriye kugihishira kuko kigira ingaruka ziremereye ku iterambere ry’igihugu, kandi ko uzagikora uwo ari we wese azashakishwa, agahanwa nk’uko amategeko abiteganya.
Mu Rwanda icyaha cyo gusaba no kwakira indonke Niyigena akekwaho kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Aramutse ahamwe no gukoresha ububasha ahabwa n’Itegeko mu nyungu ze bwite bwo yahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 5,000,000 Frw ariko atarenze 10,000,000 Frw.