banner

RIB yataye muri yombi umukozi w’Umurenge wakoze ibitemewe n’amategeko akanakira ruswa y’ibihumbi 70 Frw

Ku wa 11 Mutarama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, akurikiranyweho kwakira ruswa y’ibihumbi 70 Frw yari ahawe n’umusore w’imyaka 24 kugira ngo amusezeranye n’umukobwa utari wuzuza imyaka yo gusezerana.

Uwo mukozi wo ku Murenge yahise atabwa muri yombi nyuma yo guhabwa ruswa kugira ngo yandike mu bitabo byo gusezerana umukobwa utari wageza ku myaka yemewe yo gushyingiranwa mu mategeko. kugeza ubu uwo mukozi ndetse n’uwo musore bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karama mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo yohererezwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

RIB yaboneyeho kwibutsa abaturage ko itazihanganira umuntu uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga ruswa yitwaje umurimo akora ndetse inakangurira abantu bose kucyirinda kuko gihanwa n’amategeko kandi ubikora uwo ari we wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.

Uyu mukozi w’Umurenge si ubwa mbere afatiwe mu cyuho yakira ruswa kuko tariki ya 27 Kanama 2019 ubwo yari ashinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwamurekuye by’agateganyo ku cyaha yari akurikiranyweho kijyanye n’impamvu nkomezacyaha ku cyaha cya ruswa cyakozwe n’umuntu uri mu rwego rw’ubuyobozi.

Inkuru Wasoma:  Abahungu babiri bafatanyije na nyina basenye inzu ya bashiki babo babaziza ko babyariye iwabo

Icyo gihe uyu mukozi yararekuwe kubera Urukiko rwasanze nta bimenyetso bihagije bituma yakurikiranwaho iki cyaha yaregwaga. Iki cyaha yarezwe ko yagikoze tariki 09 Kanama 2019 aho we n’abandi bagiye baka abaturage amafaranga buri wese 1200 Frw kugira ngo bandikishe abana mu Irangamimerere kandi iyi iri muri serivisi zidasaba ikiguzi.

Icyaha akurikiranyweho cyo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganwa n’ingingo ya Kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Aramutse agihamijwe n’Urukiko yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved