Ku wa 09 Ukwakira 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umupadiri uyobora Lycée de Rusumo iherereye mu Karere ka Kirehe, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.

 

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yemeje aya makuru avuga ko umukobwa bikekwa ko yasambanyijwe yiga ku kigo cy’amashuri uyu mupadiri ayobora. Ati “Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri icyo cyigo cy’ishuri, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje ngo hakorwe dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

 

Dr Murangira yavuze ko uru rwego rusaba abarezi kuzuza neza inshingano zabo zo kurera, bubaha kandi barinda abo barera. Ati “Biragayitse cyane kuba umuntu w’umurezi yakekwaho icyaha nk’icyi cyo gusambanya umwana. Ibyaha nk’ibi ntabwo bizihanganirwa, uzabikora wese amenye ko amategeko azamuhana kandi bazirikane ko iki ari icyaha kidasaza.”

 

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko Urukiko rumuhamije iki cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, nk’uko biteganywa n’ngingo ya 14 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. https://imirasiretv.com/abantu-batatu-bo-mu-muryango-umwe-bapfiriye-rimwe/

RIB yafunze umupadiri uyobora Lycée de Rusumo akurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 15

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved