Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Mutatsineza Evanys wari Umushinjacyaha ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kamembe na Niyonshuti Ezechiel uzwi nka Mwalimu, wari Umukomisiyoneri.
Aba bagabo bombi bakekwaho ibyaha birimo kwakira ruswa, iyezandonke, no kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, iperereza ryagaragaje ko aba bombi bakoranaga mu buryo bw’ibanga, aho bafashaga abashinjwaga ibyaha kugabanyirizwa ibihano cyangwa kurekurwa binyuze mu gutanga indonke.
Dr. Murangira yavuze ko gufatwa kw’aba bantu ari igice cy’ubukangurambaga bugamije kurwanya ruswa mu nzego z’ubutabera. Yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru, anasaba Abanyarwanda gukomeza gufatanya na RIB mu kurwanya ruswa.
Aba bakekwa bafungiye kuri Sitasiyo za RIB mu gihe dosiye zabo zitegurwa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Itegeko riteganya ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo kwakira ruswa mu rwego rw’ubutabera ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi na 10, ndetse n’ihazabu inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yakiriye.