Umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church Bishop, Rugamba Albert, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thierry Murangira, icyakora yirinze gutangaza amakuru yose amwerekeyeho, aho yaba afungiye cyangwa ingano y’amafaranga ari kuri iyo sheki yatanzwe na Bishop Rugamba Albert umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church ndetse n’igihe RIB yamutaye muri yombi kuko hagikorwa iperereza.
Yagize ati “Nibyo koko arafunze, akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye nta byinshi natangaza, bitabangamira iperereza.”
Itorero Bethesda Holly Church Bishop Rugamba Albert ashumbye, riherereye ku Gisozi hafi n’agakiriro.
Itegeko Itegeko No 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 Rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa riteganya ko ahamijwe n’urukiko gutanga sheki itazigamiye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.