Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023, mu Kagari ka Basa, mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, Umushumba yagiye mu murima w’umuturage witwa Niyibizi Charles maze yirara mu nsina ze zose azirambika hasi.
Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yatangaje ko ubuyobozi ku rwego bwo k’Umurenge bwashyikirije Ubugenzacyaha ukekwa gukora iki cyaha. Yagize ati “Tumushyikiriza inzego z’ubutabera kandi ndumva byabaye yageze mu maboko ya RIB, irihagije gukora ubugenzacyaha, yabona bikwiye igakora dosiye ikayishyikiriza Ubushinjacyaha.”
Uyu muyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko atazi icyaba cyateye uyu ukekwa gutema insina z’uyu muturage. Ati “Ntabwo turamenya niba hari ikindi cyaba cyabimuteye ariko hariho n’abaturage bashaka gukora amakosa banyuze mu nzira za bugufi, guhimana, kwiha ibitari ibyabo, kwihanira, ibyo biraba ariko byose turabyamagana. Nyuma kandi twigisha abaturage ni nayo mpamvu bidakunze kuba.”
Ibi bibaye muri uyu Murenge wa Rugerero nyuma y’uko uyu Murenge usanzwe uvugwamo ubugizi bwa nabi burimo konesha imyaka. Mulindwa abajijwe kuri iki kibazo yavuze ko ntaho bihuriye no konesha imyaka gusa ibi kuva yagera muri aka Karere ngo ni ubwa mbere ahuye nabyo.
Kugeza ubu uwatemye urutoki rw’uyu muturage yahise atabwa muri yombi aho ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu.