Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Kanama 2024, umusore witwa Mukiza Lodge Claude w’imyaka 17 wari kumwe na mugenzi we wahise utoroka, bafashwe n’abanyerondo bo mu mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya III mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye ho mu Karere ka Muhanga, bashoreye inka ebyiri bikekwa ko bavuye kwiba mu rugo rw’umuturage. https://imirasiretv.com/perezida-ndayishimiye-yavuze-ko-abahombeje-u-burundi-miliyari-17-fbu-ari-abicanyi/
Amakuru aturuka ku buyobozi bw’Umudugudu ibi byabereyemo, avuga ko ubwo abanyerondo barimo gucunga umutekano bahuye n’abantu babiri bashoreye inka ebyiri, babahagaritse batangira kubarwanya. Gusa umwe muri bo yabonye bitari kuvamo ahitamo guhunga asiga mugenzi we akiri kumwe n’inka bari bibye.
Amakuru akomeza avuga ko Mukiza Lodge Claude w’imyaka 17 ariwe wasigaye, ndetse ngo yabajijwe aho bakuye iyo nka muri ayo masaha avuga ko bayikuye i Musumba mu Murenge wa Mbare muri kariya Karere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana, yemeje aya makuru aho yavuze ko uyu musore wafashwe kimwe na mugenzi we wacitse bakekwaho kwiba inka ebyiri zo mu rugo ruherereye mu Murenge wa Shyongwe ndetse ngo kuri ubu zamaze gusubizwa nyirazo. Kuri ubu kandi uwo musore wafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu gihe hakomeje gushakishwa mugenzi we wacitse irondo.
Gitifu Nshimiyimana yakomeje ashimira abanyerongo bakoze umurimo ukomeye wo gufata abo bakekwaho ubujurua n’ubwo umwe muri bo ataraboneka, agasaba abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano. https://imirasiretv.com/emelyne-wifotozanyije-na-the-ben-yahishuye-ukuri-ku-bivugwa-ko-uyu-muhanzi-yamukuruye-ikariso-mu-gihe-cyo-kwifotoza/