Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umusore w’imyaka 19 y’amavuko witwa Iberabose Hakim na nyina umubyara, aho uyu musore akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko, mu gihe nyina akurikiranyweho kuba umufatanyacyaha. https://imirasiretv.com/umugabo-uherutse-gutwika-umukunzi-we-bikamuviramo-gupfa-na-we-yapfuye/

 

Aba batawe muri yombi ni abo mu mudugudu wa Mugonero mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Nyakarenzo ho mu Karere ka Rusizi. Amakuru avuga ko uriya mukobwa wasambanyijwe ari umunyeshuri mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye akaba anakomeje kwiga.

 

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Ntawizera Jean Pierre, wavuze ko umuhungu na nyina bakekwaho gusambanya n’ubufatanyacyaha. Ati “Nibyo byabaye ku wa Gatatu Nzeri 2024 batawe muri yombi. Nyina ashinjwa ubufatanyacyaha, umuhungu we Iberabose Hakim w’imyaka 19 ashinjwa gusambanya uwo mukobwa w’imyaka 15 w’umunyeshuri.”

 

Yakomeje avuga ko uwo mukobwa wita umuhungu inshuti ye, biriranywe mu murima bataha ku muhungu. Bimenyekanye ko bari mu nzu umuhungu ashaka gucika arafatwa, ubwo umukobwa yajyanywe kwa muganga abaca mu rihumye yisubirira mu nzu barimo we n’umuhungu.

 

Yagize ati “Bari biriranywe mu murima batashye bajya kurya iwabo w’umuhungu, barira mu kazu ke abana babacunze binjiye mu cyumba barakinga baratabaza. Umuhungu yashatse gucika arafatwa n’umukobwa ajyanywa kwa muganga, aracika asubira ku muhungu baramukingirana.”

 

Gitifu Ntawizera yavuze ko nk’ubuyobozi batumiye imiryango yombi kugira ngo baganirize ababyeyi, ndetse aboneraho kongera kwibutsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe no kudashyigikora cyangwa ngo bafatanye n’abakora ibyaha ibyo ari byo byose. https://imirasiretv.com/umugabo-uherutse-gutwika-umukunzi-we-bikamuviramo-gupfa-na-we-yapfuye/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved