RIB yataye muri yombi Umuyobozi Mukuru wa BTN TV

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ku wa 01 Werurwe 2024, rwataye muri yombi Umuyobozi Mukuru wa Televiziyo ya BTN, akaba n’umunyamigabane wayo, Uwera Pacifique Ahmed akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye yatanze mu bihe bitandukanye.

Icyaha aregwa cyo gutanga sheki zitazigamiye yagikoze mu bihe bitandukanye birimo muri Mata 2023 no muri Kanama 2023, izo sheki zose zikaba zifite agaciro k’arenga miliyoni 11 Frw, ndetse ngo yazikoresheje ubwo yaguraga ibikoresho binyuranye birimo na televiziyo.

Nyuma y’uko Uwera Pacifique Ahmed atumijwe n’Ubugenzacyaha inshuro nyinshi akanga kwitaba kugira ngo abazwe ku byaha akekwaho, yarafashwe, afungirwa kuri Sitasiyo ya Kimihurura mu gihe dosiye ye igiye gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubugenzacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yahamije aya makuru yemeza ko kuri ubu Uwera afungiwe kuri Sitasiyo ya Kimihurura. Ati “Arakekwaho gutanga sheki itazigamiye, ni icyaha gihanwa n’amategeko. Uwera Pacifique yatumijwe inshuro nyinshi n’Ubugenzacyaha arinangira, agumya kwihisha Ubugenzacyaha; icyangombaga gukurikiraho ni ukuzanwa ku gahato.”

Dr. Murangira yaboneho akanya ko gutanga ubutumwa, yibutsa abaturage ko atari byiza kwinangira igihe wahamagajwe n’Umugenzacyaha kuko bigabanyiriza amahirwe uwatumijwe yo gukurikiranwa adafunze, Ni byiza kandi kwitaba Ubugenzacyaha igihe uhamagajwe, nubwo haba hari ibyaha ukekwaho kuko uba ufite amahirwe menshi yo kwisobanura ugataha.

RIB yakomeje yibutsa Abaturarwanda bose ko itazihanganira umuntu wese ukora icyaha nk’iki cyo gutanga sheki itazigamiwe, inakangurira abantu kucyirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera, kuko giteganywa n’ingingo ya 126 y’itegeko rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa.

Umuntu uwo ari we wese uhamijwe n’Urukiko icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itanu, agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro eshanu ariko zitarenze inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved