Mu gihe hamaze iminsi havugwa inkubiri yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa nk’uko bitangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bamwe banyuranya n’amabwiriza yashyizweho batangiye gutabwa muri yombi barimo, Nsengiyumva Francois, Umuyobozi w’itorero ADEPR Ngarama mu Karere ka Gatsibo. https://imirasiretv.com/gusezeranya-abantu-bafashe-ku-ibendera-ryigihugu-byakuwe-mu-mategeko-yu-rwanda/
Iri Torero riherereye mu Murenge wa Kabarore mu Kagari ka Nyabikiri mu mudugudu wa Ngarama. Nsengiyumva yatawe muri yombi ku wa 4 Kanama 2024 azira kunyuranya n’amabwiriza ya Leta, aho yafashwe arimo gusenga hamwe n’abakirisitu kandi urusengero rwarafunzwe kubera ko rutujuje ibisabwa.
Aya makuru akaba yemejwe na Rugaravu Jean Claude, Gitifu w’Umurenge wa Kabarore, aho yahamije ko uyu Nsengiyumva Francois yatawe muri yombi ku cyaha cyo kunyuranya n’amabwiriza ya Leta,avugako kuri ubu uyu afungiye kuri Sitasiyo ya Kabarore aho yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Gitifu Rugaravu yakomeje agira inama abaturage yo gukomeza kubahiriza gahunda za Leta, abibutsa ko unyuranya nazo aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko. https://imirasiretv.com/gusezerana-ku-myaka-18-menya-byinshi-mu-mpinduka-zose-leta-izanye-mu-itegeko-rishya-ryumuryango/