RIB yataye muri yombi uwashinze TAT ivugwaho gushuka abantu ikabarya amafaranga yabo, hasobanurwa amayeri yakoreshwaga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko kuri uyu wa 6 Mata 2024, rwataye muri yombi Nsengiyumva Emmanuel washinze sosiyete yitwa ‘TAT Power Solar Systems’ yashishikarizaga abantu gutanga imigabane ibizeza ko nyuma y’igihe bumvikanye bazabona inyungu, mu gihe iyi sosiyete ivuga ko ikora ibijyanye no kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku baturage.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, aho yavuze ko Nsengiyumva yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no kubuza cyangwa kuyobya amakuru abitse mu rusobe rw’ihererekana ry’amakuru rwikoresha cyangwa rutikoresha.

Iyi Sosiyete ya TAT byaragaraga ko ku cyemezo cyo kuyandikisha (Company registration certificate) cyatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ikora ibijyanye no kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku baturage mu gihe yashishikarizaga abantu gutanga imigabane ibizeza ko nyuma y’igihe bumvikanye bazabona inyungu.

Dr. Murangira yavuze ko kuba umuntu cyangwa sosiyete ifite icyangombwa gitangwa na RDB ari kimwe no gukurikiza ibyanditse kuri yo bikaba ikindi. Ndetse yavuze ko iyi sosiyete ya TAT yatangiye gukorera mu Rwanda mu Ugushyingo 2023, ihera mu Karere ka Rusizi.

RIB yatangaje ko sosiyete ya TAT yitwazaga uruhushya yahawe igashishikariza abantu kuyiguramo imigabane ibizeza ko izabungukira inyungu bitewe n’umubare w’amafaranga bashoyemo, ibyo bikaba binyuranye n’icyo yandikishije muri RDB. Ndetse ngo amafaranga macye umuntu yashoboraga gushoramo ni 10,000 Frw, hanyuma iyi sosiyete ikamwungukira 270 Frw ku munsi mu gihe uwashoye menshi ari 8,000,000 Frw we akungukirwa 512,000 Frw ku munsi.

Umuvugizi wa RIB yagize ati “Nyiri TAT yavuye mu byo gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire ajya mu bucuruzi bw’amafaranga kandi batabyemerewe, ubusanzwe biba bigomba gutangirwa uburenganzira bwihariye butangwa n’Ikigo kibishinzwe. Ibi nabyo ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye icyateye impanuka y’imodoka y’abakozi b’akarere ka Rutsiro

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu hakaba hamaze kugaragara abagizweho ingaruka n’ubu bwambuzi bushukana barenga 200 bakaba bamaze gushora muri iki kigo amafaranga arenga na miliiyoni 90 Frw. Icyo RIB isaba abaturarwanda, ni uko bajya bashishoza bakamenya neza aho bagiye gushora amafaranga yabo, nta kureba ngo uyu afite icyangombwa cya RDB gusa.”

Ubusanzwe Nsengiyumva Emmanuel washinze sosiyete ya TAT, yakoreraga mu Karere ka Rusizi, mu Karere ka Huye, mu Karere ka Kayonza, aka Rubavu no mu Mujyi wa Kigali, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yakomeje ikangurira abaturarwanda bose kwirinda gukururwa n’inyungu z’umurengera bizezwa bababeshya barangiza bagashora amafaranga yabo. Ati “Abantu nibagire amakenga, aho Isi iri kugana muri ino minsi ni aho ikoranabuhanga naryo ririgukoreshwa mu buryo bwo gukora ibyaha mu buryo budakoresheje kiboko. Abantu rero bari bakwiriye kugira ubushishozi bakirinda abo baza babizeza inyungu zidasanzwe bakoresha amagambo meza, bikarangira babatwaye umutungo wabo.”

Dr. Murangira yakomeje avuga ko igitangaje ari uko na nyuma y’uko Nsengiyumva Emanuel wa TAT na Uwimana Jean Marie Vianney wa STT batawe muri yombi, hakiri abantu bari gushukwa ngo batange andi mafaranga kugira ngo babafungurire, nabo ngo bakayatanga. Ati “Ese kuki aba bantu batumva kandi ngo bakurikize ubutumwa RIB n’izindi nzego batanga? Abantu bari bakwiriye kwumva ubu butumwa bakirinda.”

Uyu mugabo yahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, aramutse ahamwe n’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, giteganwa n’ingingo ya 224 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Inkuru Wasoma:  Suede yemeje ko imibonano mpuzabitsina ari siporo itangaza amarushanwa yayo agiye kuba uko azakorwa

Mu gihe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, giteganwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho gihanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu iva kuri miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Inkuru Wasoma:  Umusaza arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 5

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu hakaba hamaze kugaragara abagizweho ingaruka n’ubu bwambuzi bushukana barenga 200 bakaba bamaze gushora muri iki kigo amafaranga arenga na miliiyoni 90 Frw. Icyo RIB isaba abaturarwanda, ni uko bajya bashishoza bakamenya neza aho bagiye gushora amafaranga yabo, nta kureba ngo uyu afite icyangombwa cya RDB gusa.”

Ubusanzwe Nsengiyumva Emmanuel washinze sosiyete ya TAT, yakoreraga mu Karere ka Rusizi, mu Karere ka Huye, mu Karere ka Kayonza, aka Rubavu no mu Mujyi wa Kigali, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yakomeje ikangurira abaturarwanda bose kwirinda gukururwa n’inyungu z’umurengera bizezwa bababeshya barangiza bagashora amafaranga yabo. Ati “Abantu nibagire amakenga, aho Isi iri kugana muri ino minsi ni aho ikoranabuhanga naryo ririgukoreshwa mu buryo bwo gukora ibyaha mu buryo budakoresheje kiboko. Abantu rero bari bakwiriye kugira ubushishozi bakirinda abo baza babizeza inyungu zidasanzwe bakoresha amagambo meza, bikarangira babatwaye umutungo wabo.”

Dr. Murangira yakomeje avuga ko igitangaje ari uko na nyuma y’uko Nsengiyumva Emanuel wa TAT na Uwimana Jean Marie Vianney wa STT batawe muri yombi, hakiri abantu bari gushukwa ngo batange andi mafaranga kugira ngo babafungurire, nabo ngo bakayatanga. Ati “Ese kuki aba bantu batumva kandi ngo bakurikize ubutumwa RIB n’izindi nzego batanga? Abantu bari bakwiriye kwumva ubu butumwa bakirinda.”

Uyu mugabo yahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, aramutse ahamwe n’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, giteganwa n’ingingo ya 224 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Inkuru Wasoma:  Umupolisikazi yishwe n'umukunzi we w'umusivili

Mu gihe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, giteganwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho gihanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu iva kuri miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved