RIB yavuze ibyaha ikurikiranye ku Munyamabanga mukuru wa FERWACY yataye muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Munyankindi Benoit, Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY). Munyankindi yatawe muri yombi kuwa 21 Kanama 2023 mu gihe kandi umuyobozi w’iri shyirahamwe Murenzi Abdallah nawe ari gukurikiranwa adafunze.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko Munyankindi yafunzwe bigendeye ku iperereza Ubugenzacyaha bwari bumaze iminsi bumukoraho. Akurikiranweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubushuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo, akaba ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 8 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Dr. Murangira yagize ati “ikindi cyaha akurikiranweho nanone ni icyo guhimba inyandiko no kuyikoresha, akaba ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”

Yakomeje avuga ko na perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah akurikiranwe adafunze, ku cyaha cyo kuba icyitso kuri ibyo byaha byakozwe na Munyankindi Benoit kuko yarabimenye ntiyagira icyo abikoraho. Munyankindi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, mu gihe hari gutunganwa dosiye yabo ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ibi byaha aba bakurikiranweho baramutse babihamijwe n’urukiko, bahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarengeje imyaka 7, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

KIGALI TODAY

Inkuru Wasoma:  Rayon Sports itsinze Etincelles FC bigoranye, ifata umwanya wa mbere

Inkuru Wasoma:  Amafoto utigeze ubona ubwo Rayon Sports yegukanaga Super Cup 2023 inyagiye APR FC

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved