Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje amakuru menshi yerekeranye na Denis Kazungu ukekwaho kuba umwicanyi ruharwa. Uyu mugabo Kazungu yatawe muri yombi Kuwa 5 Nzeri 2023 mu karere ka Kicukiro, umudugudu wa Gashikiri mu mujyi wa Kigali.
SOMA N’IYI: UMUGABO WO MURI KICUKIRO YICA ABANTU AKABASHYINGURA MU RUGO RWE
Uyu mugabo w’imyaka 34 akurikiranweho kwica agashyingura abantu mu nzu yakodeshaga. RIB ntiramenya umubare w’abahohotewe bakicwa ariko raporo zerekana ko barenze 10. Ubwo umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thiery yaganiraga na The new times dukesha iyi nkuru, yavuze ko Kazungu yigeze gufungwa mbere muri Nyakanga ashinjwa ubujura, gufata ku ngufu ni gukoresha iterabwoba ariko ararekurwa kuko nta bimenyetso bihagije byari Bihari.
Yagize ati “Iperereza ryarakomeje ku bijyanye n’urubanza rwe, kugeza igihe yongeye gufatirwa kandi inzu ye irasakwa, abagenzacyaha basanze urwobo yari yaracukuye mu gikoni cye aho yahambaga abo yishe.” Yongeyeho ko Ubugenzacyaha bwohereje abahanga mu iperereza kugira ngo bamenye umubare w’abishwe n’imyirondoro yabo mbere y’uko dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.
Mu ibazwa, Kazungu yabwiye abashinzwe iperereza ko buri gihe abo yahohoteraga yabasangaga mu kabari. Yarabaryoshyaryoshyaga abasaba ko bajyana iwe, bamara kugerayo akabasambanya, akabambura, akabica.
RIB yakomeje ishimira abaturage bose ku intambwe igezweho ku gutanga amakuru kuburyo abakekwaho icyaha bashyikirizwa ubutabera. Yanavuze ko amakuru yatanzwe afasha gukumira ibindi byaha bitaraba.
Kuri ubu Kazungu Denis afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro. Murangira yahamagariye buri muntu wese wundi waba ufite amakuru kuri Kazungu, kujya kuyatanga kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro cyangwa se agahamagara umurongo utishyurwa 116. SOMA IYI NKURU>>> UMUKOBWA W’IMYAKA 47 ARISHYUZA UWAMURANGIYE UMUSORE NGO AMURONGORE KU KIGUZI NTIBABANA