Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abagabo batandatu bakekwaho ubujura bw’imodoka z’abaturage, aho nyuma yo kuzikodesha bazishakiraga ibindi byangombwa bihimbano, hanyuma bakajya kuzigurisha mu Turere dutandukanye tw’igihugu. https://imirasiretv.com/rwamagana-umwana-wimyaka-14-yishe-mugenzi-we-wimyaka-17-amutegeye-mu-inzira/
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko abafashwe bakoreshaga amayeri atandukanye arimo kubanza kugirana amasezerano y’ubukode bw’imodoka na ba nyirazo, nyuma bagahita bazikorera ibyangombwa by’ibihimbano kugira ngo babone uko bazigurisha mu Turere dutandukanye tw’igihugu ntawe ubacishijemo ijisho.
Aba bakekwaho ubujura bafashwe nyuma y’igihe kinini RIB yakira ibirego by’abantu batandukanye bavuga ko amamodoka yabo yaburiwe irengero. Dr Murangira yavuze ko kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Nyamirambo na Nyarugenge, mu gihe dosiye zabo zigitunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Dr Murangira yavuze ko kandi imodoka bakekwaho kwiba zamaze gusubizwa ba nyirazo. Mu butumwa yatanze yavuze ko abakodesha n’abagura amamodoka mu gihugu hose bagakwiye kubanza kugira amakenga mbere yo kuyakodesha cyangwa kuyagura kuko abajura bari hanze aha bakajije umurego. https://imirasiretv.com/rwamagana-umwana-wimyaka-14-yishe-mugenzi-we-wimyaka-17-amutegeye-mu-inzira/