Kuri uyu Kane tariki 25 Nyakanga 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafashe abantu barindwi (7) bacyekwaho kugaba ibitero by’ikoranabuhanga kuri imwe muri banki zo mu Rwanda bakiba agera kuri miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Igikorwa cyo kwerekana aba bakekwaho ubujura cyabereye ku cyicaro gikuru cya RIB, mu gihe aberekanwe kuri uyu munsi bafashwe ku wa 20 Nyakanga 2024, nyuma y’uko RIB imenye amakuru y’uko hari gutegurwa ibitero by’ikoranabuhanga ikabakoraho iperereza. Mu bafashwe harimo Abanyarwanda batanu barimo abagore babiri, ndetse n’Abanya-Uganda babiri.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abagabye ibyo bitero bibye amafaranga muri iyo banki bifashishije konti bayifungujemo imbere mu gihugu, ubundi bamara kuyiba bakayanyuza kuri iyo konti. Umunyarwanda umwe muri iryo tsinda ni we ucyekwaho kuba umucurabwenge muri ubwo bujura afatanyije n’abantu bo hanze y’u Rwanda, akaba atari n’ubwa mbere afatiwe muri ibi bikorwa.
Dr Murangira yagize ati “Uyu yashatse abo nakwita ’aba-agents’ bashaka abandi bantu cyane cyane urubyiruko, bakababwira ngo ’wowe genda ufunguze konti baguhe n’ikarita ya ATM nurangiza wowe ubiduhe, dukore ‘deal’. Ni uko babyita, dukore ka ‘deal’ hanyuma amafaranga azajya aca kuri konti yawe tuzajya tuguha nka 40% y’ayaciyeho.”
RIB kandi itangaza ko buri wese mu bafashwe yari afite konti yacishijweho amafaranga yibwe muri iyo banki, bakaba barafatiwe mu cyuho hamaze gucishaho agera kuri miliyoni 100 Frw ariko barabikuje agera kuri miliyoni 30 Frw ndetse ngo ayo mafaranga yose yabikurijwe muri kimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda nyuma yo kubona ko kubikorera mu Rwanda bitashoboka.
Abafashwe bakurikiranweho ibyaha bine birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, icyaha cy’iyezandonke, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa, n’icyaha cy’ubujura.
Muri ibi byaha igihanishwa igihano gito kikaba ari igifungo kigera ku myaka ibiri, mu gihe igihanishwa igihano kinini ari icy’iyezandonke gishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15, n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ziva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke yejejwe.
RIB yakomeje iburira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kuko ari rwo rwinshi rukomeje kwishora muri ibi byaha, kubireka kuko bibakururira ibihano birimo n’igifungo kandi inzego z’umutekano z’u Rwanda zikaba zitazabihanganira. Inibutsa amabanki gushyiraho sisitemu y’ikoranabuhanga ikomeye mu buryo budaha urwaho abayigabaho ibitero ndetse isaba Abaturarwanda gutanga amakuru hakiri kare kubo baketseho ibyaha nka biriya.