Umuraperi William Leonard Robert II wamamaye ku izina rya Rick Ross, ntiyorohewe n’umwenda ukomoka ku misoro, abereyemo Leta ya Georgia iherutse kumujyana mu nkiko.
Ikigo cy’imisoro cya Leta ya Georgia cyatangaje ko umuraperi akaba na rwiyemezamirimo Rick Ross, afite umwenda wa 65.000$ w’imisoro atigeze yishyura kuva mu 2021.
Ikinyamakuru In Touch, cyatangaje ko mu mpera z’umwaka ushize iki kigo cyareze Rick Ross mu nkiko.
Amakuru avuga ko Rick Ross yaba yarasabwe kenshi kwishyura uyu mwenda, gusa ntabyuharize ari nayo mpamvu hitabajwe inkiko.
Rick Ross asanzwe afite ibikorwa byinshi mu mujyi wa Atlanta wo muri Leta ya Georgia, aho afite restaurant ebyiri, igaraje ry’imodoka ndetse anahafite inzu y’umuturirwa ihagaze miliyoni 14$ izwiho kuba yarakiniwemo filime yaciye ibintu ya ‘Coming to America 2’.
Uyu muraperi uvugwaho kwanga kwishyura imisoro, ari mu bakunzwe kuva mu myaka ya kera kugeza n’ubu, nubwo ahugiye cyane mu bikorwa by’ubucuruzi atagikunze gukora umuziki cyane.