Riderman yiseguye ku bafana batashye batanyuzwe mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’, anavuga ko icyatumye kitagenda neza ari bamwe mu baraperi bageze ahabereye igitaramo nyuma y’igihe bahawe cyo kuririmba.
Ibi uyu muraperi yabigarutseho nyuma y’uko igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ hari abaraperi batabonye umwanya wo kuririmba, ndetse nk’abagize itsinda rya Tuff Gangz, ntibigeze banabona umwanya wo kuririmba.
Ibi byarakaje abafana, bituma Riderman afata umwanya wo kubasobanurira impamvu yatumye abahanzi bataririmba, aho yagize ati “Mbere na mbere ndashimira byimazeyo abakunzi ba Hip Hop bitabiriye igitaramo cyacu, tunabiseguraho ku byabaye.”
“Urukundo rwanyu nirwo rutuma dukomeza gukora iyi njyana. Kuba hari abahanzi bataririmbye si amakosa ya Ma Africa (yateguye iki gitaramo) ndetse si n’aya Polisi y’u Rwanda.”
Yongeyeho ati “Amakosa yabaye yatumye hari abahanzi baririmba umwanya muto n’abandi bataririmbye na busa, yavuye kuri bamwe mu bahanzi batubahirije amasaha bari bahawe yo kuhagera. Kuhagera amasaha bahawe yo gukora yarenze byatumye gahunda yari yateguwe yose ihinduka ndetse bigira ingaruka ku migendekere myiza y’igitaramo.”
uyu mugabo yirinze kuvuga amazina y’abaraperi yanenze kubera kutubahiriza amasaha, ashimangira ko binashoboka ko umuntu yagira impamvu zituma akerererwa.