Riderman yongeye kwihaniza Neg G The General, avuga ko amaze imyaka 10 amugendaho yaba mu biganiro ndetse no mu bihangano, ahamya ko mu gihe atahindura imyitwarire ashobora kwiyambaza inzego z’ubutabera.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Riderman yagize ati “Ariko uyu muvandimwe iyo adatutse, asebye cyangwa avuge kuri Riderman ntabwo arya? Ntiyahinga ngo yeze? Ntiyahiga ngo aronke? Nyamara ubu twitabaje RIB mwatangira kumusabira imbabazi nyamara yirirwa adutuka mugaceceka.”
Riderman yasabye Neg G The General gushakira ahandi kuko amaze imyaka 10 amugerageza kandi ntacyo byatanze.
Ati “Shakira ahandi muvandimwe, umaze imyaka 10 ungerageza nkakwihorera, nshyira hasi rwose.”
Ubu butumwa, Riderman yabugeneye Neg G The General nyuma yo kubona amashusho y’indirimbo uyu muraperi yahuriyemo na bagenzi be mu kubara inkuru y’ivuka n’ikura rya Hip Hop, ageze ku izina rya mugenzi we akora ikimenyetso cyo kumutuka.
Riderman na Neg G The General bahoze ari inshuti z’akadasohoka bamaze imyaka 10 barebana ay’ingwe.
Aba baraperi babanye mu itsinda rya UTP Soldiers guhera mu 2004-2005, baje gutangira kurebana ay’ingwe mu myaka ya 2014 ubwo Neg G The General yashinjaga Riderman kugera hejuru akamwirengagiza nyamara ari umuvandimwe bakuranye.
Ku rundi ruhande Riderman we ahakana ibyo kwirengagiza Neg G The General, ahubwo agahamya ko imyitwarire ye ari yo ituma kenshi atamuha umwanya.
Inshuti za hafi za Riderman zemeza ko uyu muraperi ababazwa bikomeye n’uburyo Neg G The General yishoye mu rugamba rwo kumutuka ndetse bikagera aho atangira kuririmba umuryango we mu ndirimbo ze.