Umugore witwa Mutatsimpundu Marie Rose w’imyaka 50 wo mu karere ka Muhanga, yagiye gutabara abana be bashyaga kubera buji (Bougie) arapfa. Ibi byabereye mu murenge wa Nyamabuye, mu kagali ka Gahogo mu mudugudu wa Nyarucyamu I, amakuru y’uru rupfu akaba yaramenyekanye kuwa 7 Kanama 2023.
Nshimiyimana Jean Claude, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye avuga ko amakuru bahawe n’abaturanyi avuga ko Mutatsimpundu yavuye mu bukwe kubera ko yabanaga n’umubyeyi we batangira kuganira, gusa kubera ko inzu babagamo barimo bayisana bakupa umuriro w’amashyanyarazi bakajya bacana buji.
Mutatsimpundu n’umubyeyi we bari mu ruganiriro, abana baryamye mu cyumba kandi buji yaka, uwo muriro wa buji wahise utwika ibikoresho byo mu cyumba n’ibiryamirwa abana baryamyeho noneho nyina ashaka kubatabara. Mutatsimpundu yageze mu cyumba abana bararamo asanga ibintu byinshi byahiye, bihutira kubizimye kugira ngo abana badashya.
Gitifu Nshimiyimana yabwiye umuseke dukesha iyi nkuru ati “Mutatsimpundu ageze aho baryamye igikapu kinini cyari hejuru y’akabati kiramanuka, gifunga inzira yagombaga gucamo.” Uwo muriro wamubanye mwinshi uramwotsa aranegekara bikomeye, abatabaye basanze ameze nabi bamujyana mu bitaro bikuru bya kaminuza I Butare, agezeyo arapfa.
Gitifu Nshimiyimana avuga ko ariko icyo gihe abana nyina yari yamaze kubasohora mu cyumba, avuga ko kandi umuriro wa buji watwitse cyane bikabije umukozi wabo wo mu rugo wabakoreraga na we ajyanwa mu bitaro bya CHUB, akaba ariho arwariye kugeza ubu.
Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko nta makuru bufite ku kuba nyakwigendera Mutatsimpundu yaba yarashatse umugabo, gusa bivugwa ko yari afite abana batatu harimo n’uwo bareraga. Umurambo wa Mutatsimpundu wagaruwe mu bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma. Amakuru avuga ko yari umucungamutungo w’Ishuri ryisumbuye I Nyanza.