Bimaze kuba akamenyero ko buri uko umuntu wamamaye hano mu Rwanda ndetse no ku isi muri rusange ugize ikibazo, abantu basigara bamuvugaho, baba abamukunda, abamwanga ndetse n’abatari bamuzi bamumenye kubera ibyamubayeho.

 

Nyuma y’uko umuyobozi wa Rwanda inspiration backup Ishimwe Dieudonne afungwa ibyo byarabaye, Honorable Bamporiki Edouard biraba, nyuma yabo rero na miss Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya nyampinga mu mwaka wa 2017 yatawe muri yombi abantu bari kumutangaho ibitekerezo byabo uko babyumva.

 

Mu kiganiro umusobanuzi wa film ukunzwe cyane hano mu Rwanda Rocky Kirabiranya yagiranye na M Irene, yavuze kuri miss Iradukunda Elsa, avuga ko ari umukobwa w’intwari kuko ntaho atandukaniye na rwa rukundo rwavuzwe mu mateka ya Romeo na Juliete aho umwe yitangira undi, cyangwa se Jack na Rosa.

 

Rocky yavuze kandi ko ari abantu benshi bakubwira ko bagukunda, ariko wagwa mu byago bagahungira kure, mu gihe koko niba Elsa ibyo ashinjwa yarabikoze rwose niwe mugore umugabo yagashatse kuko umugore ni urwanira uwo akunda.

 

Ibi Rocky yabivuze agendeye ku byaha uyu miss Iradukunda Elsa akurikiranweho byo kubangamira iperereza riri gukorwa ku byaha umuyobozi we Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince kid akurikiranweho byo kwaka ruswa y’igitsina ku bakobwa bagiye batambuka muri miss Rwanda mu bihe bitandukanye, ndetse bikaba bivugwa y’uko uyu mukobwa Elsa yaba akundana na Prince kid ikirenze ibyo anamutwitiye.

 

Kuri ubu Elsa ari kuri station ya RIB kimwe na prince kid, bakaba bakiri gushaka ibimenyetso ku byaba babakekaho bivuze ko imbere y’amategeko baracyari abere ibyavugwa byose kugeza igihe urukiko ruzacira urubanza rukabahamya ibyaha cyangwa se ntibibahame.

 

Rocky yashimiye cyane Bamporiki Edouard avuga ko ari umuntu w’umugabo cyane kubwo kuba yaragize umutima wo kwemera amakosa yakoze ataruhanije, anakomeza avuga ko igihe umugabo ageze mu byago Atari ngombwa kumukwena, kuko nta muntu utakora nk’ibyo Bamporiki yakoze nubwo ari amakosa ndetse abantu bakanayirinda ariko buri wese yabikora.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved