Amakuru yizewe aravuga ko Ronald Ssekiganda, kapiteni w’ikipe ya SC Villa yo muri Uganda ndetse n’umukinnyi ukomeye mu ikipe y’igihugu ya Uganda, Uganda Cranes, ari hafi cyane gusinya mu ikipe ya APR FC yo mu Rwanda.
Uyu mukinnyi uzwiho gukina hagati mu kibuga mu buryo bwo kugarira ariko anafite ubushobozi bwo gukina nka nimero 8 cyangwa 10, aritezweho gukomeza hagati ha APR FC izaba ihatana mu marushanwa ya CAF Champions League.
Ssekiganda yigaragaje cyane mu mwaka w’imikino ushize ubwo yafashaga SC Villa guhatanira igikombe cya shampiyona ya Uganda. Ubu ari mu nzira yo kuzamura urwego rwe ku rwego mpuzamahanga, dore ko APR FC yihaye intego yo kugera mu matsinda y’iryo rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.
Amakuru atugeraho yemeza ko ibiganiro biri mu cyiciro cya nyuma, ndetse ko uyu mukinnyi ashobora gutangazwa ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa APR FC mu minsi mike cyane iri imbere.
APR FC ikomeje gushaka gukomeza ubukaka bwayo muri ruhago nyafurika, ikaba iri mu isoko ry’abakinnyi yifuza gukoresha neza amahirwe y’uyu mwaka yo kugera kure muri CAF Champions League.
Turacyakurikiranira hafi uko ibintu bigenda, ariko nta gushidikanya ko Ronald Ssekiganda yaba ari inyongera ikomeye ku ikipe y’ingabo z’igihugu.

Ronald Ssekiganda wa SC Villa na Uganda Cranes ari mu nzira igana muri APR FC