RUBANDA BARI KWIKOMA SABIN W’IKINYAMAKURU ISIMBI KO ARIWE WATUMYE NDIMBATI AFUNGWA| “Ndimbati yamwimye million eshanu abona kubishyira hanze”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ivuga ko UWIHOREYE Jean Bosco wamamaye cyane muri cinema nyarwanda nka NDIMBATI yamaze kutabwa muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utujuje imyaka y’ubukure, ibi bikaba byabaye nyuma y’uko uyu mukobwa w’umu fille mere ufite abana babiri b’impanga atangaje ko NDIMBATI yamunywesheje amayoga ubundi akamurongora yasinze.

Mu itangaza umuyobozi wa RIB yatangaje avuga ati” nibyo koko RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco alias NDIMBATI w’imyaka 51 ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, ubu afungiye kuri station ya RWEZAMENYO kandi iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha”. Umuyobozi wa RIB yanakomeje itanga ubutumwa bwo kwihanangiriza abantu bigize abagizi ba nabi basambanya abana kuko byangiza abana, ndetse akoma kubastar bakoresha uburyo bwo kugirirwa icyizere n’abana ubundi bakabona kubasambanya.

Aya makuru ajya kumenyekana ko NDIMBATI yasambanije uyu mwana FRIDAUS bwa mbere yatangajwe na Sabin wo ku kinyamakuru gikorera ku muyoboro wa Youtube, bitewe n’uburyo iki kinyamakuru cyamamaye cyane bituma inkuru iba ikimenyabose, mu kiganiro yagiranye na FRIDAUS ariwe uyu mukobwa uvuga ko NDIMBATI yateye inda bakabyarana impanga, SABIN yaje no guhamagara NDIMBATI kuri phone, gusa NDIMBATI we ibyo avuga binyuranya nibyo FRIDAUS avuga, kuko avuga ko NDIMBATI atajyaga amufasha ariko NDIMBATI akavuga ko n’inzu FRIDAUS yari acumbitsemo ariwe wayimukodeshereje.

Ibi byateje impaka ndende bituma rubanda nyamwinshi bakurikira inkuru zo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Youtube bagira ibitekerezo batanga kuri iyi nkuru yabaye, ndetse abenshi bakaba banababajwe cyane n’uko NDIMBATI yajyanwe muri gereza, ariko ikintu cya mbere bahuriragaho nuko uyu munyamakuru SABIN yari afite ubushobozi bw’uko nyuma yo guhura na FRIDAUS hari uburyo yari kubanza kuganiriza NDIMBATI koko akamubaza bya nyabyo niba hari ikintu afasha uyu mukobwa, cyanaba ntacyo wenda akamugira inama yo kuba yagikora, ariko ngo adahise yihutira kubijyana mu itangazamakuru ngo abantu babimenye ari nabyo byatumye NDIMBATI afungwa.

Inkuru Wasoma:  Umunyarwenya ukomoka mu Rwanda no mu Burundi yataramiye I Goma ababwira ijambo rikomeye

Hirya no hino rero harimo kuvugwa amakuru ko nyuma yo guhura na FRIDAUS, Sabin yaba yaravuganye na NDIMBATI akamwaka million 5 kugira ngo iyi nkuru itajya hanze, ngo NDIMBATI akanga kuyatanga aribyo byatumye SABIN ahita ayishyira hanze, ibi bikaba byagejeje NDIMBATI ku rwego rwo gufungwa kuko SABIN yabishyize hanze, gusa nanone ntago abantu bose batekereza kimwe kuko hari n’abandi bishimiye cyane iki cyemezo SABIN yakoze cyo kuba yashyira hanze iki gikorwa cyitwa ko kigayitse cya NDIMBATI yirengagije ko bishobora kumugira umwanzi wa NDIMBATI kandi mubusanzwe SABIN amenyerewe nk’umunyamakuru uvugira rubanda.

Kugeza ubu ngubu NDIMBATI ari muri RIB baracyashakaga ibimenyetso, tunabibutsa ko abana yabyaranye na FRIDAUS abamera ikindi kandi akaba yarabiyanditseho, icyo FRIDAUS amushinja cyane cyane akaba ari uko yanze kumuha indezo yo kubarera, hakaba hategerejwe icyo RIB izafata nk’umwanzuro niba izakora dosiye koko ikayijyana mubushinjacyaha cyangwa se NDIMBATI akava muri gereza bitewe n’uko icyaha bari kugenza kizaba kimeze, cyane cyane ko NDIMBATI atarerura neza ngo agire icyo abivugaho kuva uyu mukobwa yamushyira hanze, tuzakomeza kubakurikiranira byose.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved