Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya prince kid yongeye kwitaba urukiko kuri uyu wa gatanu maze rwanzura ko urubanza rwe rubera mu muhezo mu gihe we yasabaga ko rwabera mu ruhame. Mbere yo gutangira uhagarariye ubushinjacyaha yasabye ijambo maze agaragaza impungenge asaba ko urubanza rwabera mu muhezo.
Mu cyumba cy’iburanisha hari harimo abantu benshi biganjemo abanyamakuru bakurikirana bya hafi inkuru z’ubutabera n’abakora iby’imyidagaduro. Umushinjacyaha yavuze ko urubanza rwabera mu muhezo ku bw’umutekano w’abatangabuhamya ndetse n’abahohitewe, mu gihe prince kid yabajijwe niba hari icyo abivugaho, asaba ko urubanza rwe rutabera mu muhezo kuko n’ifatwa rye ryabereye mu ruhame ndetse n’ibyaha aregwa bikaba byaratangarijwe mu ruhame.
Yakomeje avuga ko kuba hari abatangabuhamya bafite impungenge nawe yakabaye afite uburenganzira mu rubanza kugira ngo ibivugwa byose bimenyekane nk’uko nawe ibyo aregwa byose biri ku karubanda.
Ubwo amakuru yageraga hanze ko urukiko rwanzuye ko urubanza rubera mu muhezo, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga abantu batangiye gutanga ibitekerezo byabo bitandukanye bavuga koi bi bitumvikana, kuko niba koko abantu batanga ubuhamya nta kintu bari kwikeka bakaba bari kuvuga ukuri batagakwiye kwishisha ko bamenyekana cyangwa ibyo bavuze bikamenyekana.
Abantu bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye, ariko ubwo BTN TV Rwanda yamaraga gutangaza aya makuru ku rubuga rwayo rwa facebook abantu bamwe na bamwe batanze ibitekerezo kuri yo, uwitwa Ckumba Waibanda yagize ati” abanyarwanda dukeneye kumenya ukuri nk’uko kid yabivuze byakabereye ku mugaragaro kabisa, aho niho haribuve gutsikamira bamwe kbsa, nibijye ahabona mujye mureka amatiku”.
Uwitwa ARSENE OG yagize ati” ariko ibyo avuga ni ukuri, ntago wafatira umuntu kuka rubanda ngo mugeze mu nkiko ngo bigzwe ibanga, kereka niba ubuhamya bwabo batabwizeye bamwandagaje mu itangazamakuru bareke anaburane itangazamakuru rihari atsindwe cyangwa se atsinde bose babireba”. Uwitwa Ukwizagira Eric Rapson Kamju yanditse ati” abo batangabuhamya banga kumenyekana baratinya iki niba ibyo bavuze ari ukuri. Ahubwo byakabereye kukarubanda bikabera abandi isomo kuburyo bitazagira undi bibaho. Tuberaho guhora twiga, kid nawe bamuhe uburenganzira bwe kuko niwe uri mu mage yo kujya mu munyururu”.
Ni benshi banditse ibitekerezo byabo kuri iyi nkuru haba kuri facebook, twitter bavuga ko aba miss bazatanga ubuhamya ndetse n’abandi bose niba bahagaze kubyo bavuga, bitari kumvikana impamvu bashaka gutangira ubuhamya mu muhezo, gusa ariko ibitekerezo ntago bikuraho imyanzuro, kuko no mu bitekerezo habaho kubogama kubera amarangamutima, cyane ko amategeko agira ibyo agenderaho kandi amategeko akaba atajya arenganya.
Hakaba hategerejwe imyanzuro iri buve muri uru rubanza rw’uyu munsi, kuko ibushije ubwo prince kid yajyaga kuburana urubanza rwe rwari rwasubitswe. Si prince kid gusa ufunzwe kuri iki kirego cyo muri miss Rwanda, kuko na miss Iradukunda Liliane ari muri gereza aho akurikiranweho gushaka kubangamira iperereza ku byaha uyu prince kid aregwa.