Rubanda batangiye kwikoma Yago ndetse na Sabin wa Isimbi tv ko ibibera muri miss Rwanda babizi| ntago bagize icyo bavuga nyuma y’ifungwa rya prince Kid.

Itangazamakuru niyo nzira yo kumenyekanisha buri kintu cyose byoroshye haba hano mu Rwanda ndetse no mu mahanga, rero mu Rwanda ibinyamakuru bikomeye dufite havuyemo ama radio nama television, ni kuri YouTube, aho hari Yago TV show ya Nyarwaya Innocent na Isimbi TV ya Murungi Sabin. Si ukuvuga ko arizo zonyine zikomeye kuko hari n’izindi ariko izi uko ari 2 nizo abantu bari kwikoma cyane muri ubu buryo.

Nyuma y’ifungwa rya Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya prince Kid uhagarariye Rwanda inspiration backup itegura irushanwa rya miss Rwanda, nibwo abantu batangiye kwerura bavuga uko babyumva kuri iri rushanwa, abahuriyemo n’ibibazo nabo barabivuga, ari naho abantu bamwe na bamwe batangiye kuvuga bati” ese koi bi byose muri kuvuga ubu ngubu, mutigeze mubivuga mbere iki kibazo kitaragera kuri uru rwego?”.

Nibyo koko ntago byigeze bivugwa mbere y’uko prince kid afungwa, ari naho abantu batangiye kwikoma ibinyamakuru bimwe na bimwe bikomeye hano mu Rwanda, n’abanyamakurun ubwabo bakaba bitana bamwana bavuga ko bagenzi babo babifitemo uruhare rukomeye, kuko mu kiganiro umunyamakuru witwa Emmy yakoreye kumuyoboro wa Youtube witwa 3D TV Rwanda ubwo yaganiraga n’umusesenguzi witwa Mutabazi, yabajijwe impamvu abanyamakuru bahisha ibintu nk’ibi kandi babizi maze uyu munyamakuru Emmy agira ati” abanyamakuru twese ntudushyire mu gatebo kamwe uducira urubanza, kuko Prince kid iyo ari gushaka abanyamakuru bakora ku bijyanye na miss Rwanda aratoranya”.

Inkuru Wasoma:  Igihe kirageze ngo Prince Kid asubire imbere y’Urukiko

Uyu munyamakuru emmy yakomeje abwira Mutabazi ati” mu banyamakuru batoranwa na prince kid ngo bakore kuri miss Rwanda harimo Yago, sabin, ndetse na Manibu wa X large tv, abo akaba ari nabo twashinja ko bari bazi amakuru y’ibibera muri miss Rwanda”. Nyuma yo gukora iki kiganiro abantu batangiye kubivugaho koko, banareba ibiganiro byose byagiye bica muri aya ma TV uyu munyamakuru yavuze.

Ubwo miss Rwanda yabaga, ibi binyamakuru bitatu byonyine nibyo byatumiraga abakobwa bari mu irushanwa bakaganira nabo, ariko biratangaje uburyo nyuma yo gufungwa kw’umuyobozi waryo haba Nyarwaya Innocent ufite Yago tv show, Murungi sabin ufite ISIMBI TV ndetse na X large ya Manibu bose nta numwe wigeze akora ikiganiro cyangwa se ngo atange igitekerezo kuri iki kibazo kibera muri miss Rwanda, ari naho abantu batangiye gutanga ibitekerezo bitandukanye.

Reba mu bitekerezo byatanzwe ku murongo wa Youtube mu biganiro biri gukemangwa n’abantu uko bagiye babivuga, uwitwa Truth win yagize ati” ese yago ko wari waracecetse  kuri iyi scandal ya miss Rwanda? Kandi mwese mwari mubizi. Mwirira mu promoting aba miss ayo mabi mutayazi? Byavuzwe kangahe ko ibyo bintu bibera muri miss Rwanda ko nta youtube yigeze ibivuga nimwe? Nimugende nta bunyamwuga bwanyu mbona mu itangazamakuru, ubu mwese mwashyushye kuko byageze I bwami”. Aho ni mu kiganiro yago yari akoze bwa mbere n’umunyamakuru Joel avuga kuri miss Rwanda.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved