Rubavu: ababuriye ababo mu biza barashinja akarere kubogama mu gushyingura

Ingabire Lucia utuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero, ni umwe mu babuze ababo bahitanwe n’ibiza biherutse kwibasira aka karere, aho ubwo bari baryamye nijoro maze inzu ikabagwaho, umugabo we n’abana babo batatu bakahasiga ubuzima. Uyu mubyeyi yavuze ko mu gushyingura umuryango we babafashe babashyira mu gitaka, mu gihe abandi bahitanwe n’ibiza babashyinguye neza.    Rubavu: umugore yamusabye kujya kuzana amafaranga y’igishoro mu nzu igikuta kiramugwira

Ingabire yakomeje avuga ko ubwo bo bari bafashe umwanzuro wo gushyingura ababo, babwiwe ko akarere ariko gafite mu nshingano zo gushyingura abahitanwe n’ibiza, ari bwo baje babashyingura mu gitaka gusa. Yagize ati “nibwo baje bapfa gushyingura batabashyinguye nk’abandi, njyewe nk’ubufasha nasaba ni uko na bo babashyingura mu cyubahiro.”

Undi munyamuryango wa Ingabire yakomeje ashimangira ko bamaze kwemezwa ko akarere ariko karashyingura, baje gushyingura ariko ntago bigeze bashyingura nk’uko abandi bashyinguye, ati “Twashyinguye mu gitaka kitagira n’akantu, nukuvuga ngo na twe icyo twifuza, nubwo twabuze abantu ariko byibura abacu bakorerwe nk’ibyo abandi bari gukorerwa.”

Umukuru w’umudugudu wa Gashavu, akagari ka Rwaza muri uyu murenge, Giraneza Emille, we yavuze ko abamukuriye mu buyobozi barimo umunyamabanga nshingwa bikorwa w’aka kagari, bamubwiye ko uyu muryango utari mu bahitanwe n’ibiza, bityo utagomba guhabwa ibiri guhabwa abahitanwe n’ibiza. Giraneza yakomeje avuga ko abagizweho ingaruka n’ibiza bari guhabwa ibikoresho by’ibanze byo kubafasha ahitwa Vision Jeneuse nouvelle ariko uyu muryango wa Ingabire ukaba utari ku rutonde kandi na we yarasenyewe n’ibiza akabura nabe.

Ishimwe Pacifique umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko uyu muryango ari wo wifuje kwishyingurira ababo ubwabo, gusa nk’ubuyobozi bakaba bashaka kuganira n’uyu muryango kugira ngo barebe icyakorwa, kuko mu gihe akarere kari kakiri gukora ubutabazi aribwo basanze hari imiryango yafashe umwanzuro wo kwishyingurira n’uyu wa Ingabire urimo. src: Flash tv

Inkuru Wasoma:  Umugabo w’I Musanze yagiye kurinda umurima we w’ibirayi abajura agezeyo ahubwo bamukorera ibya mfura mbi

Inkuru Wasoma:  Musanze: Abaturage bakoreye ibidasanzwe umugabo wibye moto akayihisha mu rugo iwe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved