Abacuruzi bakorera ubucuruzi bwabo mu isoko rya Mahoko riherereye mu kagali ka Mahoko mu murenge wa Kanama, bahangayikishijwe cyane n’ibihombo bikomeye baterwa no kuba batabona abakiriya nk’uko bikwiriye kubera ko impande n’impande z’iri soko abazunguzayi baba bahahagaze bari gucuruza bigatuma abaguzi bagurira aho hafi ntibibasabe kujya mu isoko, abacuruzi baranguye batanga n’imisoro bikarangira bahombye utyo.
Ubwo IMIRASIRE TV yageraga kuri iri soko, hari abacuruzi bacuruza buri kimwe bari bahagaze hanze yaryo. Mu kugeramo imbere ugasanga hari abandi bacuruzi batondetse ibicuruzwa byabo imbere aho bigomba kuba biri ariko batuje cyane, niko kubabaza uko bihagaze nabo batubwira ikibahangayikishije kurusha ibindi.
Umubyeyi witwa Nirere acuruza imboga n’imbuto mu isoko rya Makoko, yavuze ko ikibazo gikomeye cyane gihari ari uko barangura bakaza gucururiza mu isoko nk’uko gahunda ya Leta ibiteganya, ariko bakaba bahura n’ibihombo by’uko badacuruza nk’uko bigomba, kubera ko hanze y’isoko haba hari abari gucuruza ku mafaranga makeya.
Yagize ati “Reba nk’ubu nararanguye, ibicuruzwa byanjye bimaze iminsi itatu, ine nkibifite kandi niko biba biri kwangirika cyane, ikirenze ibyo ngibyo, kubera ko ngendera kuri gahunda y’isoko ubwo umusanzu wanjye w’umusoro ngomba kuwutanga uko byagenda kose, kandi uranabizi ko noneho imisoro ikomeza kugenda iniyongera, rero si ukumirwa gusa ahubwo byanaturangiriyeho.”
Icyo abacuruzi bose bahuriraho haba abacuruza imboga n’ibindi biribwa, imyenda n’inkweto ndetse n’ibindi bakorera mu isoko rya Mahoko, bavuga ko ibihombo ari byo bari guhura na byo cyane kubwo kuba nta bakiriye babageraho ngo babagurire nk’uko biba byitezwe nk’abacururiza mu isoko.
Abazunguzayi ku rundi ruhande bavuga ko gucuruza hanze y’isoko ari uko baba babuze amahitamo. MUKESHIMANA Laurance yavuze ko yahuye n’ikibazo cyo kuba yarashatse gucururiza mu isoko ngo ave ku buzunguzayi nk’uko gahunda ya Leta ibiteganya, ariko akaburamo umwanya, ahandi hari isoko ubuyobozi bwamubwiye kujya gucururiza akabona rwose nta kigenda.
Yagize ati “Biragoranye, reba nawe kuva hano kuri iri soko ukajya gucururiza iriya aho irindi soko riri, ubwo se ako kazi wagakora gute? ahubwo se wabona abakiriya? niyo mpamvu nkomeza kwicururiza hano pe.” Ibi Mukeshimana yabuhurijeho na Uwamahoro Mutete wavuze ko ubwe yijyaniye n’umuyobozi mu isoko ashakamo umwanya ariko bakabura uwo bamuha, bikarangira bamujyanye mu rindi soko riri mu kandi gace ariko muri aka kagali, ahitwa mu Cyondo akabona bitari kuvamo (nk’uko abivuga).
Uwamahoro Aisha yavuze ko nubwo akomeza gucururiza hanze y’isoko, ariko niko aba ahanganye n’abashinzwe umutekano bashyizweho kugira ngo bacungire umutekano isoko ndetse babuze abazunguzayi gukorera ahatemewe. Yagize ati “Ni intambara ikomeye cyane, abashinzwe umutekano wa hano birirwa batwirukankaho batubuza gucuruza hanze y’isoko ariko nta yandi mahitamo tuba dufite, kuko nka njye mba ngomba kuza gucuruza kugira ngo nkomeze nshake imibereho yanjye n’umuryango wanjye, ahandi batwohereza rwose ntabwo bivamo.”
HUMVIKANYE UMWUKA UTARI MWIZA HAGATI Y’ABAZUNGUZAYI N’ABASHINZWE UMUTEKANO WO KUBABUZA KO BACURURIZA AHATEMEWE
Bamwe mu bagore bakora Ubuzunguzayi hanze y’isoko rya Mahoko, babwiye IMIRASIRE TV ko bamwe mu bashinzwe umutekano w’isoko iyo bari kubirukana, bajya banabahutaza bakanabirukana mu buryo butari bwiza. Uwamahoro Mutete yavuze ko bifuza ko nk’uko bari barabisezeranijwe, isoko rya Mahoko ryavugururwa abacuruzi bose bakabona aho bakorera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama, Evariste Nzabahimana, yabwiye IMIRASIRE TV ko ikibazo cy’abazunguzayi ari ikibazo bafatiye ingamba kandi zifitiye umumaro impande zose, haba ku bacuruzi babonye imyanya mu isoko rya Mahoko ndetse n’abatarabona imyanya kandi bose bagakomeza gukora ubucuruzi bwabo neza.
Yagize ati ” Dufite amasoko menshi atandukanye harimo isoko rinini rya Kamuhoza, abatarabonye imyanya mu isoko rya Mahoko niho tuberekeza, ariko abadashaka kuva muri Mahoko bagakomeza kubangamira abandi na bo tuzakomeza kubumvisha no gukora uburyo bwose bushoboka ngo bareke kubangamira abacuruzi batanga imisoro yabo, kugeza igihe umutekano uzabera wose mu isoko.”
Gitifu Nzabahimana yavuze ko nta mbaraga z’umurengera zikoreshwa mu kwirukana abazunguzayi cyangwa se ngo bahutazwe. Ati “Ibyo ntabwo bibaho kuko abantu dufite hariya badufasha kwirukana abazunguzayi, ni abanyerondo bumwuga, nta ntwaro bakoresha bakoresha imbaraga zisanzwe, ndetse nanibutse abaturage bacu ko umuntu urwanya inzego za Leta aba akoze icyaha, nubwo wenda icyo kirego ntacyo turabona ariko bariya banyerondo b’umwuga baba bari mu kazi kabo.”
Yakomeje avuga ko kumvisha abazunguzayi kujya mu masoko yagenwe ngo babyumve bigoye, ari nayo mpamvu uretse kuba hari abanyerondo b’umwuga, Ubuyobozi na bwo bukomeza gukora ubukangurambaga ku Abazunguzayi babumvisha ibyiza byo gukorera mu masoko azwi nk’uko gahunda ya Leta ibiteganya.
Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guca akajagari mu bucuruzi aho mu mpande zose z’igihugu hagenda hubakwa amasoko ashyirwamo abacuruzi bacururizaga mu kajagari no mu mihanda, abacuruzi bagenda banafashwa kwiga indi mishinga iciriritse bashobora gukorera mu masoko bubakirwa ubundi bakiteza imbere.
Aba ni abazunguzayi bacururiza mu mpande zitandukanye z’isoko rya Mahoko