Rubavu: abagabo babiri ntibazi uko amazi ya Sebeya yabakuye mu nzu batunguwe bari kwiyambaza insina

Nubwo imvura yatangiye kugwa mu masaha ya saa mbili z’ijoro ryo kuwa 2 gicurasi 2023, yakomeje kugera mu gicuku cy’umunsi ukurikiyeho aribwo umugezi wa Sebeya wuzuye cyane maze amazi yawo agatangira kwinjira mu mazu y’abaturage batuye mu karere ka Rubavu no mu mirima agasenya byose adasibye gutwara n’abantu.    Rubavu: mu gahinda kenshi bavuze uko ibiza by’umwuzure wa Sebeya byishe umubyeyi wabo

Umugabo witwa Musaruzi Gervais, utuye mu mudugudu wa Rusamaza, akagari ka Muhira, Umurenge wa Rugerero, w’imyaka 20 yabwiye IMIRASIRE TV ko muma saa kumi n’imwe z’igitondo ubwo bari baryamye bagiye kumva bumva bari mu mazi baza kwisanga barohamye bari gutemba mu buryo batazi we n’undi mugabo babana, bageze kure cyane baza gufatiriza ku insina zo mu rutoki kubw’amahirwe baza kuvamo ari bazima. Ubwo Musaruzi yatwerekaga ahantu amazi yabatembanye, yabakuye ruguru mu nzu abageza mu rutoki nko muri metero 150, ariko akaba yagize ikibazo cy’umutima.

Yagize ati “muri urwo rugendo rwatangiye tutanabizi, twagiye dukubita ibice by’umubiri ahantu hatandukanye ariko njyewe nagiye nkubita igice cy’umutima ku mabuye, kuburyo ndi kumva umutima inyuma hakomeretse ariko n’imbere hakaba hameze nabi cyane kuko ndumva ntazi uko meze, ariko ntago umutima utuje, ariko n’amavi nayo nagiye nyakubita ku mabuye. Ubwo twaje gutabarwa n’insina tuzifatirizaho birangira tuvuyemo turu bazima.”

Inkuru Wasoma:  Rubavu: Umusaza aratabaza avuga ko umuhungu we yamuhohoteye akajya kuzungura imitungo ye kwa sekuru akayimunyaga

Musaruzi yatubwiye ko mugenzi we azi ku izina rya papa Sandrine babana we yavunaguritse imbavu, gusa nubwo tutabashije kumubonaho twasanze umugore we watubwiye ko yitwa Nduwayezu Gabriel, atubwira ko ubwo amazi yari yamutembanye yavunaguritse mu mbavu ndetse no mu mutima. Uyu mugore yavuze ko mbere yaho gatoya aribwo abaturanyi baje kumuhamagara bamubwira ko basohoka kuko amazi yabaye menshi, ariko bakirimo kwisuganya nibwo amazi yaje igitaraganya, umugore n’umwana babasha kuyakwepa ariko atwara umugabo we Nduwamungu ndetse na Musaruzi.

Ubwo twageraga kwa Nduwamungu umugore we n’abaturanyi bari bari gutoranya ibishyimbo mu mazi atemba mu mbuga yabo, kugira ngo barebe ko hari icyo bakuramo, gusa nubwo mu nzu yabo hari huzuye ndetse n’ibintu byose birimo byagezweho n’amazi, inzu nta kintu yari yabaye kubera uburyo yubakiye ku mabuye y’amakoro. Nta muyobozi twabashije kuvugana, gusa abaturanyi ba Nduwamungu na bo bari buzuriwe n’amazi mu nzu dore ko ari za nzu zikunze kuba zifatanye mu myubakire.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved