Rubavu: Abagizweho ingaruka n’ibiza bashinjije abayobozi kubaka ruswa ngo babahe inkunga RIB igira icyo ibikoraho mu maguru mashya

Nyuma y’uko Ibiza byibasiye intara y’iburengerazuba n’ibindi bice byo mu gihugu, abarenga ibihumbi 3000 bavuye mu byabo kubera ko batari bagifite aho baba. Bamwe muri abo harimo abatuye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, akagari ka Kabirizi. Nyuma y’uko ibi byose bibaye habayeho guhabwa inkunga kugira ngo abagizweho ingaruka n’ibi biza bafashwe, ariko abaturage bamwe bumvikana binubira bamwe mu bayobozi babatse ruswa y’amafaranga kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abahabwa inkunga.

Abaturage batangarije ISANGO TV ko umukuru w’umudugudu wa Nyamyiri ko mu kagari ka Kabirizi ndetse n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka kagari, babakaga amafaranga ibihumbi bitatu kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abahabwa inkunga, ndetse yewe hakaba abatarayibonye kubera ko batayatanze, ahubwo bagatungurwa no kubona hari abagiye ku rutonde kandi bataragizweho ingaruka n’ibiza.

Nk’uko tubikesha Umuseke, kuwa kane w’iki cyumweru, urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi SEDO w’akagari ka Kabirizi, Uwiringiyimana Alice w’imyaka 28, na Habumugisha Cyprien w’imyaka 33, akaba umukuru w’umudugudu wa Nyamyiri bakurikiranweho kwaka indonge abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza ngo bahabwe inkunga. Ikindi ngo aba bakurikiranweho ni ugushyira ku rutonde abataragizweho ingaruka n’ibiza babanje kubaka amafaranga.

Ikindi bakurikiranweho ni uko na bo ubwabo bishyize ku rutonde rw’abazahabwa inkunga kandi bataragizweho ingaruka n’ibiza. Aba bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha.

Itegeko rivuga ko GUSABA, GUTANGA cyangwa KWAKIRA indonke ari icyaha gihanwa n’amategeko, ugihamijwe akaba ahanishwa igifungo kitari mu nsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu ingano y’indonke yasabye, yatanze cyangwa yakiriye.

Inkuru Wasoma:  Icyo Igisirikare cya Congo (FARDC) cyatangaje nyuma y’uko umusirikare wacyo aherutse kurasirwa mu Rwanda

Icyaha cyo kunyereza umutungo ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari hasi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku inshuro 3 na 5 y’umutungo yanyereje. KWIHESHA IKINTU CY’UNDI HAKORESHEJWE UBURIGANYA ni icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga Atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Inkuru Wasoma:  Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yatanze igisubizo ku kujyana abazunguzayi mu bigo by’inzererezi

Icyaha cyo kunyereza umutungo ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari hasi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku inshuro 3 na 5 y’umutungo yanyereje. KWIHESHA IKINTU CY’UNDI HAKORESHEJWE UBURIGANYA ni icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga Atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved