Imirenge yose igize akarere ka Rubavu yatangiye igihembwe cy’ihinga 2025A. Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa 17 Nzeri 2024, aho ku rwego rw’akarere cyatangiriye kuri Site ya Gahanika iherereye mu murenge wa Mudende, Akagali ka Kanyundo mu mudugudu wa Gahanika.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage batandukanye bo muri aka karere ndetse n’abayobozi batandukanye barimo Visi Meya Wungirije Ushinzwe Iterambere Ry’ubukungu Deogratias Nzabonimpa, Umuyobozi wa RAB muri Rubavu, inzego zishinzwe umutekano, polisi ndetse na DASSO n’abandi bayobozi batandukanye mu karere.
Ni igikorwa cyatangijwe no gutera imbuto y’ibirayi kuri iyi site, aho abaturage bibukijwe uburyo bwiza bwo gutera imbuto kugira ngo izatange umusaruro, ndetse kandi bakamenya ko kugira ngo umuhinzi azagere ku musaruro yifuza bitarangirira gusa ku kuba amaze gushyira imbuto mu butaka ahubwo agomba no kuyikurikirana, hanyuma kandi kubera ko iminsi izana rimwe na rimwe ibitateguwe, umuturage akamenya no kujya mu bwishingizi.
Leandre Rwakaranga ni umuyobozi wa RAB muri aka karere ka Rubavu, yavuze ko abahinzi bagomba gufata ingamba zitandukanye kugira ngo umusaruro mwiza ugerweho, aho yasabye abantu bose ko bagomba kumenya gukoresha ifumbire yaba imborera ndetse n’imvaruganda ku buryo buringaniye, ndetse bakanirinda kujumbagura ubutaka.
Yagize ati “Tujye twibuka cyane cyane abahinzi b’ibirayi gukoresha imborera nyinshi, ndetse twirinde kujumbagura ubutaka, uyu munsi duhinga imbuto imwe ejo tukongera gusubizamo iyo mbuto, nk’uko umuntu adashobora gutungwa n’ikiribwa kimwe ni ko n’ubutaka bugomba gushyirwamo ibihingwa bitandukanye kugira ngo nabwo bubone ifumbire.”
Yasabye kandi ko abantu bakwiga kurwanya isuri aho Ikigo cy’Ubuhinzi b’Ubworozi gifite uburyo butandukanye kandi bwiza bufasha abahinzi kurwanya isuri, harimo kuba bajya batera urubingo rufata ubutaka impande n’impande kandi RAB ikaba yorohereza abahinzi byoroshye kubona urubingo, ndetse nanone bagacukura imiringoti itwara amazi kugira ngo igihe imvura yaguye ari nyinshi amazi menshi ntaze kwangiriza imyaka bahinze.
Abaturage bitabiriye iki gikorwa bo muri aka kagali babwiye IMIRASIRE TV ko ubundi igihembwe cya mbere cy’ihinga akenshi ari cyo baba bitezeho umusaruro mwinshi kurusha ibindi bihembwe, no kuri iyi nshuro bakaba batangiye iki gihembwe bafite akamwenyu ku munwa kubera ko bageze cya gihe baba bazi ko bari guhinga imbuto biteze ko izabaha umusaruro mwinshi cyane.
Umwe mu bajyanama b’Ubuhinzi mu mudugudu wa Gahanika yavuze ko nubwo imvura imeze nk’iyahinduye igihe igwira kuko ubusanzwe izi tariki imvura yabaga yageze ku butaka, ariko n’ubundi ntibikuyeho ko umusaruro bazawubona kuko nyuma yo kugezwa muri gahunda yo kwibumbira hamwe bakigishwa uko imihingire ikorwa mu buryo bwiza, baba babizi neza ko n’ubwo imvura yagwa itinze ariko barahinze bizarangira umusaruro ugezweho.
Umuyobozi w’umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric, yabwiye IMIRASIRE TV ko umusaruro w’ibirayi usarurwa kuri iyi site ya Gahanika kuri hectare esheshatu, byibura ari hagati ya tone 120 na 200, ibi byose bikaba byaratangiye kugerwaho igihe abahinzi bari bamaze kwinjira muri Nkunganire Muhinzi bakagira uburyo bwo gukurikirana ibihingwa byabo ndetse bakurikiza n’inama z’Abajyanama b’Ubuhinzi b’Ubworozi.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Deogratias Nzabonimpa yibukije abaturage ko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gufata ubwishingizi, ashishikariza abahinzi bose bafite ubutaka bunini kandi buhingwa gufata ubwinshingizi, ndetse anibutsa ko ubutaka ari rwo rufatiro rw’ubuzima bwa muntu.
Yagize ati “Guhinga gusa ntabwo bihagije, ahubwo gufata ubwishingizi bw’ibihingwa ni ingenzi bitewe n’imihindagurikire y’ikirere iza itateganijwe, ndetse buri muturage wese ufite umurima awuhinge mu rwego rwo kugira ngo twihaze ku birirwa tubashe no gusagurira amasoko! Reka akarere kacu kagire ibiryo!”
Abahinzi bo muri aka kagaki batahanye akanyamuneza bishimira uburyo igikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga cyatangiriye iwabo, ndetse abaganiriye n’IMIRASIRE TV batashye bavuga ko ubu imvugo ari ‘Tugire ibiryo” nk’uko babikuye kuri Visi Meya, ingamba zikaba zikomeje nubwo ikirere gisa n’icyahindutse kubwo kuba imvura yaratinze kugwa.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi nUbworozi, RAB, Ushinzwe Ibihingwa, Jean Claude izamuhaye, avuga ko igihembwe cy’ihinga 2025 A, ubuso buzahingwa buziyongeraho 10% ugereranije n’ubwahinzwe mu gihembwe gishize, avuga ko igihembwe cy’ihinga A hazahingwa ku butaka buhuje ku bihingwa byatoranijwe bungana na hegitari 802,637.
Abayobozi baganirije Abahinzi babibutsa inyungu zo kujya mu bwishingizi ndetse banarinda ko isuri yababera imbogamizi ku bihingwa byabo
Ifumbire y’imborera abaturage bamenye neza uburyo bagomba kuyiringaniza n’imvaruganda ngo ibihingwa byere neza
Beretswe uburyo bwiza bwo guhinga ibirayi bikazamera bitabangamiwe no kuba umugozi wayo uri hejuru aho ufite ubwisanzure