Kubera umutekano muke uri kurangwa mu ntara y’amajyaruguru ya repubulika iharanira demokarasi ya Congo, hari abavuga ko zitagarukiye ku bucuruzi busanzwe gusa, ahubwo n’abakorera uburaya mu karere ka Rubavu bari guhura n’igihombo gikomeye cyane, kubera ko hari abari kwibagirana n’abakiriya babo bo mu mujyi wa Goma muri icyo gihugu.
Abagore n’abakobwa baganiriye na Isango tv baribuka amadorari n’ama Euro bakoreraga mbere none bakaba bamaze kuyibagirwa. Umwe yagize ati “oya njye nakoreraga umwe akampa nk’amadorari 100, nkaza nkayifatamo neza n’umuryango wanjye turi no kuruhuka, nabona turi gukendera ngasubirayo. Mbere twarambukaga abafite amarangamuntu, abadatuye mu mirenge itemerewe kwambuka n’amarangamuntu bagashaka resepase, nyuma basaba ko dukoresha resepase twese turazishaka, ariko nyuma basaba kugura icyangombwa cya ‘perme de sejour’, ubwo urumva udafite ubushobozi bwo kugura iyo perme y’amadorari 40 ntago yambuka.”
Undi ukora umwuga w’uburaya yavuze koi bi byababangamiye cyane, kubera ko kutambuka bisanzuye bituma batakibona amadorari, yewe n’abagabo bo muri Congo bakaba batakiza kandi kiriya gihugu aricyo gihugu kiri hafi bibashobokera kujya gukoreramo uburaya. Yagize ati “Uburaya bubamo ibyiciro bitandukanye, haba harimo abiyubashye n’abaciriritse, wawundi uciriritse kuko muri Congo hari hafi byaramworoheraga.”
Abakora uburaya bwambukiranya imipaka bakomeje bavuga ko agaciro kabo kaguye cyane, kubera ko kwambuka ku mpande zombi bigoye bityo kuri ubu hakaba hari n’abari kwinjiza ibihumbi 20 by’amafaranha y’u Rwanda kukwezi gusa. Umwe yagize ati “ubu rero ntago tukibona uko tugemurayo ibicuruzwa byacu….. ngo ibihe? Ibyo twacuruzaga mbere ya corona. Ingaruka zo zatugezeho ni nyinshi cyane, mu Rwanda abagabo baho nta mafaranha bagira.”
Bakomeje bavuga ko mu Rwanda nta madorari ahaba, bityo kubw’ubwo bukene bw’abanyarwanda, aho usanga umugabo w’umunyarwanda aguha ibihumbi 5 gusa kandi ufite umuryango w’abantu barenze babiri ugaburira, ugasanga bitavamo. Yagize ati “utambeshye turyamanye ukampa iryo 10,000frw ndishyura nyirinzu, urumva koko ryamarira iki?”
Mu minsi yashize ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC cyavuze ko abakora uburaya bwambukiranya umupaka, bashyira imbogamizi mu gukumira kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Dr Ikuzo Basile ushinzwe ishami rishinzwe kurwanya SIDA, yavuze ko ubu buraya butuma bigora kumenya nyirizina umubare w’abanduye SIDA.