Rubavu: Abanyonzi baravuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abanyerondo iyo barengeje amasaha yo gutaha

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare (abanyonzi) bo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, baravuga ko barambiwe n’inkoni bakubitwa n’abanyerondo mu gihe barengeje isaha bahawe yo gutaha [saa kumi n’ebyiri z’umugoroba]. https://imirasiretv.com/ruhango-rib-yataye-muri-yombi-umuyobozi-ukomeye-akurikiranyweho-kugurisha-utungo-wa-leta/

Icyakora ni ibintu badahurizaho n’ubuyobozi bwa Koperative yabo, kuko buvuga ahubwo ari bo batahanaga inkoni bagakubita abashinzwe umutekano. Mu gihe bo bakomeza kuvuga ko iyo bahuye n’abashinzwe umutekano amasaha bahawe yo gutaha yarenze bahohoterwa.

Umwe mu banyonzi baganiriye na RadioTV10 witwa Nukuri Olivier yagize ati “Abashinzwe kutwaka igare ariko hari ubusambo bihaye bakakuvutagura ukikubita hasi bari kugusaka.”

Mugenzi we Nshimiyimana Nathnael na we yagize ati “Natashye nimugoroba saa kumi n’ebyiri, ngeze hano haruguru baba baramfashe ngo ntashye nijoro bakubise hano ku kuboko mpita nkingaho ukundi, si ng’iyi n’indi nkoni se. Maze ndavuga nti rero nyamara muri kumpohotera kuko nari ndi kurisunika mu maboko.”

Icyakora aba banyonzi bavuga ko hari bagenzi babo bananiranye bakarenga ku mabwiriza kandi bagashaka guhangana n’abashinzwe kubakebura, gusa icyo bose bahurizaho ni uko hari n’ubwo inkeragutabara zibahohotera. Uwitwa Sadiki Jean Paul ati “Barahari b’indisipiline baba badashaka gukurikiza amategeko, kuko hari ubwo bagufashe uririho kandi iyo isaha zageze uba ugomba kurivaho ukarisunika ntacyo bagutwara barakureka ukagenda.”

Inkuru Wasoma:  Abagore bavuze ibyago gusaranganya abagabo biri kubateza mu gihe abagabo babyumva ukundi

Sibomana Elias uyobora koperative y’abanyonzi bo mu Murenge wa Rubavu (VELOTRACO), avuga ko nta munyonzi wigeze abagezaho iki kibazo, ahubwo ko abanyonzi ari bo bazamura urugomo.

Yagize ati “Aho byari bigeze ni abantu bamanuraga bya biti bashyira ku magare ngo bitangire imifuka bataha bakerewe bakaza bafite umugambi wo kurwana n’abasekirite, yamubaza impamvu ari kurigendaho nijoro bakamwadukira bagakubita basa nk’ababivuyemo baravuga ngo tuzajya dukora ku manywa gusa.”

Habimana Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusirigire w’Umurenge wa Rubavu, avuga ko ingamba zo gufata abanyonzi barengeje amasaha yo gutaha zafashije mu kugabanya impanuka.

Yagize ati “Umusaruro uragaragara kuko impanuka zaragabanyutse, kandi irondo ryacu ripanze neza ndetse rinakota neza, ari cell commander ukurikirana irondo ryose ry’Akagari bikagera no ku Murenge ndetse tugira na komite y’imyitwarire, uwo bigaragaye ko yakoze amakosa arahanwa nk’abandi bakozi bose.” https://imirasiretv.com/ruhango-rib-yataye-muri-yombi-umuyobozi-ukomeye-akurikiranyweho-kugurisha-utungo-wa-leta/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved