Abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, bagaragaje ko batewe impungenge n’urupfu rw’umwana wo muri uyu Murenge, witabye Imana, nyuma y’uko arashwe n’umupolisi w’u Rwanda (RNP), ubwo Polisi yari muri operasiyo yo gushaka abakora magendu bazwi nk’abacoracora. https://imirasiretv.com/congo-umusirikare-yagiye-kwiba-mu-nkambi-ahasiga-ubuzima/

 

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko umupolisi yarashe uriya mwana werekezaga ku ishuri rya Group Scolaire Mugongo aho yiga, gusa ngo avuka mu muryango uvugwamo magendu [ubucoracora]. Icyakora ibyabaye byatumye abaturage batangira gushyamirana na Polisi, niko gufata umurambo wa nyakwigendera bawujyana iwabo.

 

Umuyobozi wungirije wa Polisi ku rwego ushinzwe ‘Operations’, CP Vincent SANO yabwiye abaturage ko igikorwa cyabaye cyababaje Polisi. Ati “Muri iyo operation ntabwo byadushimishije, twese tuba twababaye kubera ko byagenze gutyo.”

 

Yavuze ko abaturage bakwiye kubaha inzego z’umutekano, ntibazitere amabuye, ahubwo ngo bakwiye gukorana n’inzego z’umutekano zose. Ati “Twebwe iyo turi mu kazi nijoro, mu mwijima tuba turyamiye amajanja ducunze umutekano wanyu mwese, ari abanyerondo mwitoreye, abashinzwe umutekano mu midugudu, ari abapolisi n’abasirikare dukora ku manywa na nijoro ngo tubone umutekano, uutekano ntituwufite se? Umutekano turawufite ibigenda nabi, ibi byabaye turabashakira umuti dufatanyije namwe mwese.”

 

CP Sano yakomeje avuga ko ibikorwa by’iterambere abaturage bageraho babikesha umutekano, avuga ko amasasu atari yo yonyine ahungabanya umutekano ko na magendu ihungabanya umutekano. Yagize ati “Ndababona mwababaye, natwe twababaye, twaratse akazi ngo tuze twifatanye namwe, ako kababaro kareke gukomeza kudufata ngo mukore amakosa.”

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye abaturage ko ubuyobozi bwabajwe n’uko uwo munyeshuri yarashwe ariko yarashwe ari mu ‘baforoderi’. Meya Mulindwa yakomeje avuga ko ubuyobozi burafatanya n’umuryango we kumushyingura, gusa asaba abaturage kudahishira magendu. Abaturage bavuga ko uyu mwana yarashwe ubwo yari asubiye mu masomo ye. https://imirasiretv.com/congo-umusirikare-yagiye-kwiba-mu-nkambi-ahasiga-ubuzima/

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yasabye abaturage kudashyigikirana mu byaha

CP Vincent SANO aganiriza abaturage

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved