Rubavu: Baratabaza bavuga ko bahohotewe bakubitishijwe umupanga barengana kubera amaherere.

Umugabo witwa Bibukwishaka Gad, umugore we Cyuzuzo Olive ndetse na nyina w’uyu mugore, batuye mu mudugudu wa Gitebe I, akagari ka Muhira, Umurenge wa Rugerero ho mu karere ka Rubavu, bakorewe ihohoterwa mu ijoro ryo kuwa 11 gashyantare 2023 aho bakubitishijwe umupanga bimwe bita ibibatira ndetse Cyuzuzo we bakanamutema bibereye ku kabari kari muri uwo mudugudu.  Rubavu: Mu marira menshi umukobwa avuga ihohoterwa akorerwa n’umuryango we n’uburyo ubuzima bwe buri mu kaga nta mutabazi afite.

Ubwo baganiraga n’ IMIRASIRE TV, uyu mugabo Bibukwishaka yavuze ko muri iryo joro mu masaha ya saa ine n’igice yari atashye, avuye guherekeza nyirabukwe n’umukobwa we murugo ubwo nyirabukwe yari avuye kubaganiriza ku mubano wabo utameze neza, nuko mu kugaruka aca kuri aka kabari k’umugabo witwa Pascal, yinjiramo agiye kugura ikinyobwa cyitwa Twist ngo atahe akinywa ariko agezemo imbere bamusohora nabi cyane bamuziza ko adasanzwe anywera muri ako kabari.

Yagize ati “Ubundi njyewe ntago njya nsinda kuko sinjya nywa inzoga, nkimara kwinjiramo narambitse phone yanjye kumeza nsaba ibyo nje kureba, ariko bahita bansohora nabi cyane ngo ndasinda ariko ntanywera muri ako kabari, ngeze hanze mbabwira ko bampereza phone yanjye narambitse kuri kontwari bambwira ko nta telephone nahasize ndetse nta n’umuntu nayihaye, niko kugerageza kwinjira ngo nyifate batangira kunkubita ingumi ijisho bari barimenye.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko nawe yakomeje kurwana ashaka telephone ye ariko bagakomeza bakamukubita, nyuma agiye kumva yumva nyirabukwe ndetse n’umugore we bari hanze babaza ibyabaye, aribwo uyu nyiri akabari Pascal yahamagaye umugabo witwa Bibi usanzwe akora uburinzi bw’imyaka iri mu murima ngo aze amufashe abo bantu, nyuma nibwo uyu Bibi yaje afite n’umupanga agatangira kubakubita ibibatira byawo ariko akaza no gutema Cyuzuzo ku kaboko.

Inkuru Wasoma:  Rubavu: mu gahinda kenshi bavuze uko ibiza by'umwuzure wa Sebeya byishe umubyeyi wabo

Cyuzuzo yabwiye IMIRASIRE TV ko muri iryo joro bakimara kugera mu rugo we na mama we, bari bafite gahunda yo gufata amajerekani bajyana aho bagurira umusururu, aribwo babikoze bakaza bagera ku kabari bagasanga iyo ntambara aribwo iri kuba, nuko nyina agashaka kwinjira mu nzu kubwo kumva urusaku rw’umukwe we, ariko ageze ku muryango ateye ikirenge bahita bafunga urugi ruramurumanya atangira gutabaza.

Ati “ uwo Bibi nibwo yahise atangira kutwahukamo adukubita ibibatira, batuziza ko twanyweye imisururu none ngo tukaba twaje aho ku kabari kandi tudasanzwe tuhanywera, nibwo yamaze kunkubita ikibatira cya mbere nkinze ukuboko ankubita umupanga ku kaboko arantema.”

Umugore wa nyiri kabari witwa Nyirabarigaragaje Epiphanie yavuze ko ibyo byose byabaye ndetse ko nta mpamvu umuntu utanywereye mu kabari aza gusagararira abakiriya, gusa avuga ko ubwo ibi byose byabaga uyu mugabo Bibukwishaka nawe yagize umujinya agafata telephone y’umugabo we akayimena, ndetse ngo na nyirabukwe atera amabuye mu kirahure cy’umuryango w’imbere aho ku kabari.

Bamwe mu baturage babonye ibyo byose biba babwiye IMIRASIRE TV ko impamvu nyamukuru yatumye iyi ntambara ibaho, ari uko Bibukwishaka, umugore we ndetse na nyirabukwe batajya banywera kuri aka kabari, ariko bakaba bari bahaje muri iryo joro, Gusa nyiri akabari Pascal yavuze ko Atari ko bimeze ahubwo ngo ni uko uyu mugabo akimara gusaba ibyo yashakaga bakamubwira ko nta Bihari, yatangiye guterana amagambo n’umwe mu bakiriya ukora mu ruganda rwa Bracerie amubaza impamvu atamurangiramo akazi.

Umukuru w’umudugudu wa Gitebe I yavuze ko iyi ntambara yayimenye mu gitondo cyayo, ashatse kumvikanisha izi mpande zombi biramunanira kuko Bibukwishaka n’umugore we ndetse na nyirabukwe bari bazindukiye gutanga ikirego kuri RIB, gusa bagezeyo babatuma raporo iturutse mu mudugudu aribwo bagarutse kwa mudugudu akabakorera raporo.

Inkuru Wasoma:  Abagore b’i Rusizi bahishuye ukuntu guha ‘care’ nyinshi abagabo babo byatumye bigira ingaruka zikomeye ku bana babo

Yagize ati “ njye raporo nabakoreye nagendeye kubyo bambwiye ndetse n’abatangabuhamya bari bahari ibyo bavuze, ubwo maze kuyibakorera aba ariyo bajyana muri RIB.” Aba bahohotewe bavuze ko RIB yabafashe amafoto agaragaza ko bahohotewe ndetse bakanabohereza kwa muganga kwifatisha ibizamini bizagenderwaho mu guhamagara ababahohoteye.

Nyiri akabari pascal we yabwiye IMIRASIRE TV ko atigeze atanga ikirego nubwo nawe yahohotewe uhereye kuri phone ye Bibukwishaka yamenye, ndetse na nyirabukwe akamena ikirahuri cy’urugi rw’imbere ku kabari.

Bamwe mu baturage baturiye muri ako gace baganiriye n’IMIRASIRE TV bavuze ko ngo ibi bintu Atari ubwa mbere bibaye muri aka gace, kuko aha kuri aka kabari hahora indwano zidashira kandi akenshi zishowe na nyiri akabari, umwe muri bo ubwe yemeza ko yakubiswe na nyiri akabari n’abantu be ariko we bikaba byarakemutse, ariko ngo bahangayikishijwe n’ako kabari cyane kuko kababuza amahoro aho abantu bakunda kuhahohotererwa cyane.

Inkuru Wasoma:  Rubavu: umusaza yagwiriwe n’inzu abakobwa be 2 n’umwuzukuru barakomereka

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved