Ku wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiliba, habereye impanuka ebyiri zirimo iy’imodoka yari itwaye inzoga za Bralirwa ndetse n’indi yari itwaye ibitoro ivuye mu Mujyi wa Kigali, gusa ku bw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima ndetse nta n’ibintu yangirije.
Uwahaye amakuru IMIRASIRETV yavuze ko iyo mpanuka yabaye inkurikiranye n’iy’imodoka yari itwaye ibinyobwa bisembuye by’uruganda rwa Bralirwa, aho abaturage bahise bahurura bashaka kujya kunywa izo nzoga ariko Polisi ihagerera igihe irababuza. Ngo nyuma y’igihe gito hafi y’aho ngaho, humvikanye indi mpanuka y’imodoka yari itwaye ibitoro, ndetse ngo yitambitse mu muhanda ku buryo ibinyabiziga byahanyuraga byagorwaga no kubona inzira yo kunyuramo.
Yakomeje avuga ko ku bw’amahariwe iyi mpanuka nta muntu yangirije cyangwa ngo ahasige ubuzima ndetse nta n’ibintu yangirije. Ahagana saa Tanu z’amanywa (11h:00) zo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024, nibwo ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego zibishinzwe hari hasojwe igikorwa cyo gukura iyi modoka mu muhanda kugira ngo urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri aka Karere rukomeza nta nkomyi.
Ibiro by’Umurenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu