Umukecuru Bangendanye Esther w’imyaka 80 utuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyakiriba, yashyikirijwe inzu yo guturamo yubakiwe n’itorero AEBR ku bufatanye na Hope International binyuze muri gahunda y’ amatsinda yo kuzigama, gushora imari no kwiteza imbere bishingiye ku itorero AEBR. Ibi byabaye kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024, mu kagali ka Gikombe mu mudugudu wa Nyabibuye.

 

Isi yose iri kwizihiza icyumweru cyahariwe kuzigama cyatangiye kuwa 24 kikaba kirangira kuwa 31 Ukwakira 2024, aho insanganyamatsiko igira iti “Zigama, Shora imari, witeze imbere” aho ku munsi wo gusoza iki cyumweru haraba hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzigama, aho itorero AEBR ishami rya Mahoko ryizihije uyu munsi kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024 aho rifite umufatanyabikorwa Hope International, umuryango utegamiye kuri Leta usanzwe ufatanya n’amatorero ugamije gukwirakwiza ubutumwa bwiza ndetse n’umurimo w’Iyobokamana mu buryo bworoshye ku isi.

 

Iki gikorwa cyo kwizihiza uyu munsi cyatangiye ubwo abari mu matsinda yo kuzigama no kwiteza imbere muri AEBR Mahoko bari kumwe n’abakozi baturutse muri Hope International, bashyikirizaga umukecuru Bangendanye inzu yo guturamo yubakiwe binyuze muri ayo matsinda, ikaba inzu ifite n’ubwiherero ndetse n’igikoni.

 

Bangendanye bamushyikirije kandi ibindi bintu bitandukanye birimo ibyo kurya ndetse n’uburyamo dore ko ibi byose ntabyo yari afite aho yari ahengetse umusaya kubera ibibazo yahuye na byo mu minsi yashize. Nyuma y’uko amaze kugezwaho ibyo yagenewe, Bangendanye yaganiriye n’IMIRASIRE TV ayiha ishusho muri make y’uburyo yishimye ndetse n’itandukaniro ry’aho ageze n’aho avuye kubera iki gikorwa kimukorewe.

 

Yagize ati “ibintu bimbayeho aka kanya ndi kubifata nk’ibitangaza, kubera ko narebaga impande n’impande nkibaza aho gutabarwa kwanjye kuzava ariko nkahabura. Ubwo nari ngifite umutware wanjye yaje kurwara, uburwayi bwe bumara imyaka itatu yose kuburyo buri kantu kose harimo na parcel (ubutaka) nari ntunze, nagurishije kugira ngo ndebe ko umutware wanjye yakira uburwayi, ariko byaje kurangira ahasize ubuzima, urumva ko nari nsigaye ndi nyakamwe nta kintu mfite, ariko aka kanya ndi gushima Imana cyane kubera ko amasengesho nasenze nyuma y’ibyago nagize, rwose irayasubije.”

 

Bangendanye yakomeje avuga ko ari gushima Imana kubera ko yakoresheje abantu bakaba bamukuye mu buzima bubi yari arimo. Ati “Ndi gushima Imana kuko bampaye n’ibyo kurya, bampaye n’ibyo kuraramo, iyo Mana rwose sinabona uko nyivuga ariko ndishimye cyane ndanezerewe, ababikoze nizeye ko bazasarura bataguye isari.”

 

Bangendanye yabwiye IMIRASIRE TV ko hari umwuzukuru we wari uri kumufasha ubuzima muri iyi minsi, ariko akaba yarabonye akazi ko gukora kuburyo atakibana na we muri make ubu ari kuba ari wenyine mu buzima bwe bwa buri munsi, gusa avuga ko uko byaba bimeze kose ubuzima bwe bwahindutse cyane birenze kuko byibura ubu agiye kuba afite ahantu ho kubarizwa kandi heza binyuze muri iki gikorwa yakorewe.

 

Umuvugizi mukuru wa AEBR wari witabiriye iki gikorwa, yibukije abakiristo bose ndetse n’abandi bari bitabiriye iki gikorwa agaciro ko kuzigama nk’uko na Bibiliya ibiteganya, abantu bakamenya ko uyu munsi bakenera kurya ariko ntibarye bibagiwe ko umunsi ukurikiyeho ndetse n’igihe gikurikiyeho bazakenera kurya bityo bakazigama ari nako bakomeza gukora ngo biteze imbere.

 

Mu kiganiro kigufi IMIRASIRE TV yagiranye na Diane Niyomukiza, umupasiteri ukorera umurimo w’Imana mu itorero AEBR mu mujyi wa Kigali kuri paruwasi ya Kacyiru, akaba ari nawe muyobozi ushinzwe amatsinda yo kuzigama no kugurizanya bishingiye ku itorero mu Rwanda, yavuze ko iki ari igitekerezo cy’itorero AEBR ariko bafatanije n’umuryango utegamiye kuri Leta HOPE International, aho bagishyize mu bikorwa muri Ukwakira 2018, aribwo amatsinda yo kuzigama no kugurizanya bifatiye ku itorero yatangiye.

 

Pasiteri Niyomukiza yavuze ko ubwo amatsinda yo kubitsa no kugurizanya yatangiraga, byatangiye ari ukubanza gukangurira abantu ngo bumve neza uko bikora ndetse n’umusaruro uzavamo, ariko uko iminsi igenda yicuma ni ko abantu bagiye babyakira neza ndetse baranabyitabira, kugera ku rwego rw’uko mu gihugu hose muri AEBR hari abafashamyumvire bakomeza gukangurira abantu iki gikorwa kandi kikaba ari igikorwa kiri kwitabirwa cyane ndetse abantu benshi kikabagirira inyungu.

 

Yagize ati “Muri AEBR dufite amatsinda arenga 386 ariko ayo ngayo ni ari gukora kuko hari n’andi twasoreje icyiciro agera kuri 488, ayo matsinda rero yavuye mu byiza byo kuba kwibumbira mu matsinda bifasha mu buryo bwose, harimo kwiga ijambo ry’Imana ndetse abenshi bagakirizwamo, kuko amatsinda ashingiye ku itorero ntabwo ari ayo kwicara gusa bakazigama, ahubwo barasabana mu buryo bw’Iyobokamana ari naho bigira ijambo ry’Imana hanyuma bakagurizanya mu buryo bwo kwiteza imbere nk’Abakiristo.”

 

Pasiteri Niyomukiza yakomeje avuga ko byonyine nk’igikorwa cyari cyabahuje uyu munsi cyo gutaha inzu yahawe Bangendanye, ari igihamya kigaragaza umusaruro uturuka mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya, cyane ko n’ubundi ari inzu yubatswe bivuye mu matsinda ashingiye kuri iri torero rya AEBR ifatanyije na HOPE International.

 

Yakomeje avuga ko kandi abanyamatsinda bakomeza gukora ibikorwa bibateza imbere kubera ko ubu bose bagiye bafite ibikorwa bitadukanye bakora, harimo ubworozi n’ubuhinzi bakoresheje umusaruro uturuka mu kugurizanya no kwizigama ariko nanone bigendanye no guangira Ijambo ry’Imana nk’abakristo.

 

Umuyobozi waje uhagarariye ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakiriba, yavuze ko iyi gahunda y’itorero AEBR ifatanije na Hope International, ari gahunda nziza kubera ko yasanze n’ubundi ari gahunda igendera kuri Leta yo gukomeza guteza imbere umuturage, kuko Leta y’u Rwanda ishaka ko umuturage wese aba umukire, rero kubona biri kubera mu itorero bigaragaza ubufatanye bwiza hagati ya Leta ndetse n’itorero cyane cyane AEBR, anasaba ko mu bihe bizakurikiraho ubu bufatanye bwazakomeza.

 

Uyu muyobozi yasabye abafashamyumvire muri AEBR ku bijyanye no kuzigama no kugurizanya, ko atari ibintu bazajya bakorera mu itorero gusa ahubwo bajye banabikora nk’inshingano zabo mu midugudu batuyemo kugira ngo ubufatanye na Leta bukomeze gutera imbere kandi umuturage akomeze abe ku isonga.

 

Amakuru IMIRASIRE TV yamenye ni uko iyi gahunda yo kuzigama no kugurizanya mu itorero AEBR ku bufatanye na Hope International ikorera mu turere dutandukanye mu gihugu, harimo Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Musanze na Gatsibo, gusa utundi turere tukaba hari aho itaragera ndetse n’aho yabaye isojwe kubera ko hataraboneka uburyo bwo kuyagura.

 

U Rwanda rufite intego yo kuzamura ubwizigame bw’umusaruro mbumbe w’igihugu, bukagera kuri 28% mu myaka itanu iri imbere. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa aherutse gutangaza ko muri iki gihe ubwizigame bwagiye bwiyongera, icyakora akavuga ko bidahagije, igihugu kikaba gikeneye kuzamura imibare y’abizigama, aho mu myaka itanu igiye kuza biteganwa ko imibare y’Abanyarwanda bafite imyaka y’ubukure kandi bakoresha serivisi z’imari mu buryo bwanditse uzagezwa kuri 95% uvuye kuri 77% bariho muri 2020.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved