Rubavu: Inkoni zigiye kuzamara abagabo mu nzu

Bamwe mu bagabo bo mu Kagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, babwiye itangazamakuru ko bitewe n’ibibazo bitandukanye babonaga mu ngo z’abo byiganjemo amakimbirane bagiranaga n’abo bashakanye, bahisemo gufata icyemezo cyo guhunga izo ngo akenshi biturutse ku gukubitwa kw’abagore bishakiye.

Umwe mu bagabo waganiriye na Radio/Tv 1 yagize ati “Naba ntashye, akaza akamfata mu mashati, umugore akaniga pe.”  Uyu yakomeje avuga ko igihe kimwe umugore we yigeze kumwandagaza mu isoko. Ati “ Amaze kumfata ijosi, abaturage bose barahuruye, isoko ryose riraza riratuzenguruka ubwo twatashye ari twe turi kuvugwa gusa.”

Uyu yakomeje avuga ko iyo umugabo abona byanze nta bundi buryo aba afite. Yagize ati “Iyo banze, umugabo arahukana da! Birazwi ko nta muntu w’umuyobozi wamurengera kuko bareba ibibazo nk’ibyo bakabica ku ruhande.”

Undi mugabo nawe uhamya ko abagore bari guhohotera abagabo yagize ati “Mu ngo z’ubu hasigaye haberamo ibintu byinshi, kugeza ubwo umugabo abona nta yandi mahitamo agafata umwanzuro, agata urugo rwe akajya kwikodeshereza, bitewe n’uko urugo rwe ruba rwamunaniye, akanga kwirirwa ari guserera.”

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique nawe ahamya neza adashidikanya ko iki kibazo gihari ariko ngo baragihagurukiye. Ati “Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango kirahari ndetse kiraduhangayikishije twese kuko umuryango niwo wubaka igihugu cyose, ariko natwe nka Rubavu twafashe ingamba ubu turi guhugura inshuti z’umuryango.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bamaze guhugura abantu 1036 muri gahunda y’ibiganiro ‘Sugira muryango’. Iyi akaba ari gahunda igamije gutanga ibiganiro ku miryango yagaragayeho ko ifitanye ikibazo cy’imibanire mibi.

Inkuru Wasoma:  Leta yafunze urusengero rw’umupasiteri wasabye Abakirisitu guhohotera no kwica abapfumu n’abarozi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwavuze ko umuryango urimo amakimbirane cyangwa se watandukanye ukurikiranwa bakongera bagasubirana.

Inkuru Wasoma:  Urupfu rutunguranye rw’umuyobozi mu kagali ko muri Kirehe wasanzwe umurambo we mu ishyamba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwavuze ko umuryango urimo amakimbirane cyangwa se watandukanye ukurikiranwa bakongera bagasubirana.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved