Abacuruzi bakorera mu isoko ry’ibiribwa riri ahitwa ku Isoko mu murenge wa Rugerero, baravuga ko kuba iruhande rw’isoko bacururizamo hari ibarizo bifatanye neza metero ku yindi, bibangamira imikorere yabo mu buryo bwose bushoboka, bakifuza ko iki ari ikibazo gikwiriye gukemurwa kuko cyangiriza byinshi.
Iri soko rifatanye n’ibarizo, riherereye mu mudugudu wa Rukingo, akagali ka Rugerero mu murenge wa Rugerero. Bamwe mu bacururiza hano, babwiye IMIRASIRE TV ko mu gihe akazi kajya mbere muri iri barizo, urusaku ruba ari rwinshi cyane kuburyo rubasakuriza birenze, ariko icyo akaba atari cyo gikomeye ahubwo umukungugu uturuka mu mashini zo mu ibarizo zikaba zibangiriza byose.
Imanibaho ni umubyeyi ucuruza ifu y’ubugari muri iri soko, yagize ati “Nk’ubu njye nari nanamaze iminsi ndwaye kubera ko ngira ikibazo cy’ubuhumekero, urabona ko ubu iyi fu y’ubugari ndi kuyungurura, ngiye guhita nyitwikira kugira ngo itajyamo umwanda uturuka mu ibarizo, ariko no kuza hano nabyo ni amatakirangoyi kubera ko abakiriya banga kuza kungurira kubera ko baba batekereza ko ubu bugari bwanjye buba bwapfuye, bwagiyemo imyanda iva mu ibarizo.”
Uwimpuhwe Angelique yavuze ko basaba ko byibura isoko ryabo baryagura bakaritandukanya n’ibarizo ry’imbaho, cyangwa se wenda bakabashakira aho bajya gucururiza handi kugira ngo barebe ko akazi ka bo kagenda neza. Ati ” Twari twasabye ko batwimurira isoko hanyuma iri barizo tukaribasigira bagakomeza gukora batatubangamiye, ariko ntabwo nzi uko byagenze, ariko n’ubundi tuzakomeza kubisaba uko byagenda kose kuko isoko ry’ibiribwa ndetse n’ibarizo ni ibintu bibiri bitajya bihura, uretse n’ibyo byangiriza n’ubuzima. Urusaku rwo rwose twarwihanganira, ariko se kwanduza ibiribwa byacu n’umukungugu w’ibarizo byo twabyihanganira gute?”
IMIRASIRE TV yagerageje kwegera abakozi bakora akazi ko kubaza muri iryo barizo rifatanye n’isoko, batubwira ko nta kintu bafite cyo kutubwira, ngo niba dushaka kumenya ibyo dushaka tujye kubaza abayobozi, mu kubabaza umuyobozi ukuriye iryo barizo, umwe mu bari aho wabonaga ameze nk’uri kureberera abakozi yatubwiye ati “Twebwe turi abakozi muri aka kazi, kandi ntabwo ari twebwe twizanye aha ngaha, rero ibyo mushaka mujye kubibaza abatuzanye, ubundi se mwagiye kubaza akarere ibyo mushaka?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, UWAJENEZA Jeannette, yabwiye IMIRASIRE TV ko iri soko ry’ibiribwa kuba rifatanye n’ibarizo batari bazi ko bibangamye kuko abacuruzi bo muri iri soko batigeze babibabwira. Ati “Ikijyanye n’isoko tuzabasura tuganire na bo twumve ibyo bibazo kuko twe bari batarabitugezaho.”
Amakuru IMIRASIRE TV yamenye ariko itaremeza neza aturutse mu bakozi bakora muri iri barizo bavuze ko ngo ryahazanwe n’akarere ka Rubavu, kuko bavuze ko n’impamvu badashaka kugira icyo bavuga ari uko ngo ibyo umuntu yakwibaza byose agomba kubibaza akarere, gusa ntiturabasha kuvugana n’ubuyobozi bw’akarere.