Rubavu: mu gahinda kenshi bavuze uko ibiza by’umwuzure wa Sebeya byishe umubyeyi wabo

Umugabo witwa Uwishema Vianney utuye mu mudugudu wa Gatebe I, akagari ka Muhira, Umurenge wa Rugerero, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 gicurasi 2023 azize urupfu rw’amazi yatewe n’umwuzure w’umugezi wa Sebeya uherereye muri aka karere. Uyu nyakwigendera yari mu kigero cy’imyaka 60.  Rubavu: umubyeyi yagize agahinda agwa muri koma kubera Ibiza by’umwuzure w’umugezi wa Sebeya

Bamwe mu bagize umuryango w’uyu nyakwigendera, Niyomugabo Olivier ndetse na Byukusenge Emmanuel, babwiye IMIRASIRE TV ko ubwo batungurwaga mu masaha ya saa munani bakabona amazi abagezeho, batangiye kwisuganya ngo barebe ko hari ibyo batabara, ako kanya amazi azana umuvumba mwinshi uhita utwara papa wabo.

Olivier yagize ati “amazi yakuye papa mu nzu, amutembana amujyana iriya hirya ku gasoko, ubwo nyine abasirikare baba marine nibwo baje kumukura mu mazi, kuri ubu umubiri we wajyanwe mu bitaro I Gisenyi.” Ubwo IMIRASIRE TV twajyaniranaga n’aba ban aba nyakwigendera bakatwereka aho amazi yamukuye n’aho yamugejeje amutembana, ni mu ntambwe ya metero nka 400.

Abaturage twahasanze kuko bari basanzwe bazi uyu nyakwigendera, babwiye IMIRASIRE TV ko ubwo amazi yamugezaga aho ngaho yari atarashiramo umwuka neza, ariko bakimuvana mu mazi aribwo yateye akuka ka nyuma, baba bamushyize mu nzu yari aho ngaho kugeza ubwo abasirikare b’abatabazi ba marine bahageze bakamutwara ku bitaro.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, Olivier na Emmanuel batubwiye ko bari kwa muganga mu bitaro I Gisenyi aho umubiri wa nyakwigendera papa wabo uherereye. Uwishema Vianney, asize umuryango mugari kuko abahungu be batubwiye ko yari afite abagore babiri, n’abana umunani.

Muri aka karere ka Rubavu, umugezi wa Sebeya watangiye kuzura muma saha y’igicuku kuko abaturage batuye hamwe na wo neza babwiye IMIRASIRE TV ko amazi batangiye kuyabona muri ayo masaha, ari nabwo bamwe batangiye kwirwanaho ngo batabare ubuzima bwabo n’ibishoboka babivane mu nzu, gusa mu kuhagera twasanze amazi akiri menshi cyane kuburyo byabaye ngombwa ko ababishoboye batabara amagara yabo gusa.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved