Rubavu: Mu marira menshi umukobwa avuga ihohoterwa akorerwa n’umuryango we n’uburyo ubuzima bwe buri mu kaga nta mutabazi afite.

Umukobwa witwa Niyigena Leonia w’imyaka 22 kuri ubu ari kubarizwa mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyundo, akagari ka Terimbere, umudugudu wa Terimbere, ariko akaba avuka mu murenge wa Kanama, akagari ka Kamuhoza mu mudugudu wa Mukoto, avuga ko akorerwa ihohoterwa n’umuryango we uhereye kuri papa we ufungiye muri gereza ya Nyakiriba ndetse na musaza we kuri ubu byatumye aba inzererezi kandi iwabo batunze.

Niyigena yatangarije IMIRASIRE TV ko abayeho nk’impunzi kubwo guhunga inkoni za musaza we ndetse no kwihakanwa na se witwa Barigora Samuel ufungiye muri gereza ya Nyakiriba, bakaba baramwanze bakamwima n’icumbi iwabo mu rugo byose biturutse ku kuba yarakundanye n’umusore w’umukene bakaza no kubana bakanabyarana, ariko nyuma uyu musore akaza guta Niyigena n’umwana kubw’uko musaza wa Niyigena na Mukase bashatse kumufungisha.

Niyigena yagize ati “ Mukadata yafungishije umugabo wanjye, nanjye nzamutse ngiye kumureba kuri polisi ya Kanama baramfunga, badushinjaga ko ngo twariye amafranga ya mukadata, bavuga ko umugabo wanjye ariwe wayakiriye yiyise umuyobozi wa polisi mukadata ashaka gufunguza papa, gusa nyuma baje gukora isuzuma basanga umuntu ukorana na MTN wohereje amafranga Atari umugabo wanjye wayakiriye, nibwo baje kudufungura, icyo gihe umugabo wanjye yahise anjugunya n’umwana munzu twakodeshaga ngo iwacu bashaka kumufungisha.”

Niyigena yakomeje avuga ko ari guhura n’ingorane zikomeye kubera ko asanzwe arwaye, dore ko ngo akiri umwana yarwaye amara ubwo yari yarizinze ariko bakaza kuyazingura ndetse n’igifu, abaganga bamutegeka ibiryo azajya arya ariko ubwo papa we yamaraga gufungwa Niyigena agasubira iwabo, mukase yamugaburiraga impungure n’amashu, bikanarenga musaza we akajya amukubita ngo kuko yashakanye n’umusore w’umukene, biza kurangira bamwirukanye iwabo muri urwo rugo.

Inkuru Wasoma:  Rutsiro: Umugabo yagiye gucyura umugore we wari wahukaniye kwa sebukwe biviramo se urupfu

Ubwo IMIRASIRE TV bageraga ahantu Niyigena asigaye acumbitse, umukecuru waho yavuze ko yamutije igikoni cy’inzu yo kubamo ariko ubwo twageragamo baduhaye uburenganzira, twasanze ari ahantu azajya ararana n’ibiti bishingirira ibishyimbo, tumubajije niba kuba acumbitse aho ngaho bitazamubangamira agira ati “ ahubwo n’aha ngize amahirwe, uyu mukecuru uncumbikiye turasengana, ndaba ndi hano n’umwana wanjye ubwo ninjya ngira amahirwe nkabona ibyo turya tuzakomeza kubaho.”

Niyigena yavuze ko mbere yo kuza gucumbika kuri uwo mukecuru yabashije kujya kubwira ubuyobozi bw’iwabo muri Kanama ko bwamufasha, umukuru w’umudugudu wa Mukoto akavugana na musaza we amumusabira icumbi iwabo musaza we akaza kubyemera ndetse baza no kwandikirana mu ikayi bisinywaho n’umukuru w’umudugudu gusa biza kurangira bidashyizwe mu bikorwa.

Ibi byatumye IMIRASIRE TV tuvugisha uyu mukuru w’umudugudu wa Mukoto witwa Hakizimana Dieudonne, atubwira ko koko ikibazo cy’uyu Niyigena Leonie akizi ndetse n’ihohoterwa yakorewe na Musaza we arizi ariko nta bundi bubasha afite bw’icyo yabikoraho ahubwo akaba wenda yafasha Niyigena kuba yajya gutanga ikibazo cye mu kagari igihe azaza kubisaba.

Musaza wa Niyigena witwa Byiringiro Gad, nawe yatwemereye ko ibyo Niyigena avuga ari ukuri, tumubajije ku kuba yaramukubitiye mu isoko nk’uko Niyigena abivuga, avuga ko ari ko byagenze ariko yari abitewe n’umujinya kubera ukuntu Niyigena yaje mu isoko rya Mahoko aho akorera agashaka kumusebya imbere y’abacuruzi bagenzi be ndetse n’abakiriya, bikamutera umujinya akamukubita, naho ku bijyanye no kuba yaramwemereye icumbi mu mitungo ya papa wabo ufunzwe, nabyo bikaba aribyo ariko nabyo akaba yarisubiyeho, yagize ati “ njyewe nari naramwemereye icumbi mu mazu ya papa, ariko nyuma Niyigena yageze aho ajya kundega mu buyobozi ngo ndamuhohotera mpita mbyihorera azagende atorongere.”

Inkuru Wasoma:  Rubavu: umubyeyi yagize agahinda agwa muri koma kubera Ibiza by’umwuzure w’umugezi wa Sebeya

Tumubajije niba Niyigena nta burenganzira afite ku mitungo ya papa we nk’umwana, Byiringiro Gad yavuze ati “ kubera ko mu myaka nk’itatu ishize leta yavuze ko umubyeyi azajya aha umwana we umunani Atari agahato ahubwo ari uko amwishimiye cyangwa abishaka, rero papa ufunze muri gereza akaba yarambwiye ngo sinzabikore kandi Niyigena azanagende kuri gereza papa abimwibwirire, rero ntago byakorwa tutabishaka.”

Ubwo twahamagaraga kuri telephone umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kanama ari n’aho uyu Niyigena Leonie avuka, yatubwiye ko ibyo bintu ntabyo azi kubera ko nta muntu wigeze amugezaho icyo kibazo. Umugabo wa Niyigena banabyaranye yabwiye IMIRASIRE TV ko impamvu yatandukanye n’umugore we ari uko musaza we ndetse na mukase bashatse kumufungisha ariko ntibabigereho, akomeza anatubwira ko kuri ubu ari mu nzira zo kwishakira undi mugore.

Ababyeyi ba Niyigena umwe ni mama we witabye Imana kera, naho papa we Barigora akaba abarizwa muri gereza ya Nyakiriba aho ategereje kuburana ku cyaha ashinjwa cyo kutita ku mwana we bivugwa ko yabyaye hanze uwo bamubyaranye akaza kumuta iwe, ariko ntibamwiteho kugeza ubwo inzara yicaga umwana akarya ubwiherero. Bamwe mu baturage bavuze ko nyuma y’uko se wa Niyigena ashatse undi mugore, nubwo basezeranye ariko nta bubasha afite ku mitungo kuburyo imitungo ye icungwa na musaza we Byiringiro Gad.

Guterana amagambo hagati ya Scovia Mutesi na Kasuku byateye kunengwa gukomeye.

Inkuru Wasoma:  Gicumbi: Umusore w’imyaka 25 bamutegeye inzoga arazinywa kugeza ashizemo umwuka

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved