Kuva mu byumweru bike bishize, Ubuyobozi bw’akagali ka Muhira mu murenge wa Rugerero bwatangiye gushishikariza abaturage bose bahatuye gutangira gukora siporo, mu rwego rwo guhindura imyumvire ndetse no gufasha buri wese gushyira umubiri we ku kigero ashaka, no guhuriza hamwe mu buryo bworoshye abaturage kugira ngo babashe gusabana.

 

Ubwo IMIRASIRE TV yageraga ahitwa ku cyitegererezo muri aka kagali aho siporo ikorerwa n’abaturage bwa mbere, wabonaga ari ibintu bigoye cyane kubyumva mu baturage cyane cyane ab’igitsinagore, kuko bari bake cyane ndetse kubera imyumvire irimo iy’icyaro ntihabure n’abaza muri icyo gikorwa bambaye imyenda itagenewe siporo.

 

Uko ibyumweru bigenda byicuma, abaturage bagenda bumva neza gukora siporo icyo ari cyo, kubera ko mu batoza babonetse aho ngaho mu gufasha abaturage, harimo ingeri zose baba abagabo ndetse n’abagore, ibyo bigatuma buri wese yibonamo icyo gikorwa ndetse akanagendera ku rugero rurimo gukorwa na bamwe mu batoza.

 

Nta n’ubwo ari ibyo gusa, umubare w’abaturage bakora siporo ugenda wiyongera kubera ko buri uko hari abaje muri siporo babishishikariza abandi bahereye ku nshuti, abo baturanye, ubundi nabo bakaza kuburyo ubu ugereranije na mbere hatambutse, umubare umaze kwikuba inshuro zigera muri eshanu z’abasigaye baza, hakubitiraho n’abanyeshuri bari mu biruhuko bakaba benshi, kuko mu gutangira ikibuga cya basket ball gihari cyabaga kinini cyane, kuri ubu baba bari hafi kucyuzura.

 

Bamwe mu baturage baganiriye n’IMIRASIRE TV bavuze ko iyi siporo yabahinduriye ubuzima mu gihe gito gishize, kuko ubwabo bagenda babona impinduka zigaragaza ku mubiri. Uwitwa Bernard yagize ati “Njye uko nakoraga siporo ngitangira nahitaga nahagira cyane kuburyo hari iminota nagendaga ngahita mpagarara, cyangwa se abatoza baba barimo kutubwira ibyo gukora, nkananirwa kare cyane, none kuri ubu, nsigaye nkora igihe kinini.”

 

Bernard yanavuze ko umubiri we usigaye ufite ubushobozi utari ufite mbere ataratangira gukorera siporo hamwe n’abandi, kuko uretse umunsi wo gukora siporo wagenwe n’ubuyobozi bw’akagali, asigaye afata indi minsi hagati mu cyumweru akihuza na bagenzi be nka babiri cyangwa se batatu, bakajya gukora siporo ku giti cyabo, nk’ikimenyetso cy’iterambere.

 

Akimana we yavuze ko inamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi, kubera ko yamubereye nk’inanga imutoza ikinyabupfura. Ati “Gukora siporo biravuna, hari ubwo umutoza akubwira ibyo ugomba gukora ukumva biravunanye cyane, ariko kubera ko mba nzi icyo nshaka, n’iyo abandi bananiwe njye nkomeza gukora nkihanganira imvune y’ako kanya nkaza kuyiruhuka nyuma, nkaba ndwaniye icyubahiro cyanjye ndetse nkaba nongereye urwego rw’ikinyabupfura ngira mu kubaha amategeko n’amabwiriza.”

 

Bamwe mu babyeyi batanze ubuhamya mu byumweru bishize, hari abavuze ko gukora siporo aho ngaho byagabanije ibiro byabo n’umubyibuho, icyo kikaba ikimenyetso cy’uko uko bazagenda bakomeza gukora siporo ari ko umusaruro uzagenda wiyongera cyane.

 

Iyi nkuru tuyikoze mu ncamake, kubera ko buri cyumweru mu gitondo nk’isaha yagenwe n’Ubuyobozi bw’akagali ka Muhira, tuzajya tuba dukurikirana uko iki gikorwa kirimo kugenda, ndetse dukusanya n’ubuhamya bw’abakorera siporo aha ngaha mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuburyo tuzajya tubona impinduka z’iki gikorwa umunsi ku munsi.

 

Siporo muri aka kagali kuri iyi nshuro, itangira saa kumi n’imwe na 40 za mugitondo buri cyumweru, yitabirwa n’abaturage b’aka kagali ndetse n’abatuye mu nkengero zako, hamwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Muhira, n’abo bafatanije kuyobora, gusa n’abayobozi baturutse mu murenge n’akarere ka Rubavu bamwe bakunda kuyitabira.

 

 

Muri iyi gahunda, Abaturage ubwabo bishyiriyeho gahunda y’uko bagomba guhuriza hamwe umusanzu kugira ngo bigurire ibikoresho by’umuziki bikoreshwa mu gukora siporo nk’uko ubibonye ku mashusho, kuburyo hamaze gukusanwa amafaranga agiye kuba ibihumbi 300frw kandi igikorwa kikaba kigikomeje.

Ibindi kuri iyi nkuru tuzabireba mu nkuru itaha.