Nk’uko bisanzwe abaturage bo mu kagali ka Muhira mu murenge wa Rugerero bamaze kumenyera kwitabira siporo ya buri cyumweru mu gitondo nk’uko twabibagejejeho muri iyi nkuru. Uyu munsi nabwo bari babukereye cyane nk’uko bigaragara mu mashusho n’amafoto, ndetse bakaba bafite n’umurava mwinshi cyane.
Iyi siporo itangira saa kumi n’ebyiri za mugitondo buri cyumweru, abaturage bahurira ku kibuga kiri mu mudugudu w’icyitegererezo muri Muhira, nyuma yo kuzenguruka ikibuga gihari ari nacyo gikorerwamo siporo nyine, hagakorwa amatsinda, ubundi hakabaho kuzenguruka uva ku kibuga, inzira ziri muri uwo mudugudu kugera kuri Pfunda, ubundi bakagaruka ku kibuga kugira ngo bakore izo kugorora umubiri wose.
Nk’uko bisanzwe abatoza bafatanije n’Ubuyobozi bw’akagali ka Muhira baba bafatanije kuyobora iyo gahunda kugira ngo umutekano wo mu muhanda umere neza cyane, ariko nanone abasore n’inkumi bafite imyuka bagatera indirimbo z’akarasisi kugira ngo mu kuzenguruka bibe biryoshye, kandi koko biba biryoshye cyane.
Uyu munsi ni nako byagenze, ndetse nk’uko uri kubibona ku mashusho umutoza wari uhari ibushize si we wari uhari uyu munsi, nk’ikimenyetso cy’uko ubwitange mu guha imyitozo ngororamubiri buba bwitaweho cyane ku babifitiye ubushobozi, kuko n’iyo bose bahari barafatanya kandi bikagenda neza.
Nyuma y’imyitozo mbese igeze ku musozo, ubuyobozi bw’akagali buganiriza abaturage kuri icyo gikorwa ndetse no kuri gahunda za Leta nk’uko mu nkuru yatambutse twababwiye ko ari igikorwa cyo kwegera abaturage mu bundi buryo bworoshye ndetse n’abaturage ubwabo bakagirana umubano, uyu munsi haganiriwe n’uburyo siporo yareka kuba igikorwa cy’umunsi umwe mu cyumweru ahubwo hagashakwa undi munsi hagati mu cyumweru nawo ukongerwamo.
Reka tukwibutse ko muri iki gikorwa cya siporo, mu minsi iri imbere IMIRASIRE TV izajya iba iri hafi, kuburyo impinduka zose ziba kubayitabira izajya izibona, ndetse mu gihe kizaza tuzatangira no kujya tuganira na bo kugira ngo baduhe ubuhamya bw’iyi siporo, kuko mubayitabira hagiye harimo ingeri z’abantu batandukanye, abahagaze neza, abafite ibiro byinshi, uburebure butandukanye n’ibiro bafite, mbese intego ari ukugira umubiri uringaniye nk’uko bisanzwe. Ibindi kuri iyi siporo muri Muhira, ni mu nkuru itaha.