Rubavu: umubyeyi yagize agahinda agwa muri koma kubera Ibiza by’umwuzure w’umugezi wa Sebeya

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 3 gicurasi 2023, mu karere ka Rubavu, ibice bifitanye imbibi n’umugezi wa Sebeya, byuzuye amazi ku rwego rwo hejuru ararenga ajya mu mazu k’uburyo amazu y’abaturage ndetse n’imirima byose byarengewe n’amazi, yewe hakaba hari n’abantu bagiye bahasiga ubuzima kubera gutwarwa n’amazi no kugwirwa n’ibikuta cyangwa se ibisenge by’inzu dore ko batewe batiteguye kubera ko iki kiza cyabatunguye mu gicuku cya joro.    Rubavu: umwana w’umuhungu yamaze amasaha 6 yaguweho n’inzu kubera ibiza by’umwuzure watewe n’umugezi wa Sebeya

Umubyeyi witwa Ahobantegeye Illuminee utuye mu murenge wa Rugerero, akagari ka Kabirizi, umudugudu wa Nkama uri mu kigero cy’imyaka 50, ubwo byabaga yaje kwitegereza ibiri kuba agira agahinda gakomeye kuburyo yatangiye kuribwa umutima, biza kugera aho agwa muri koma biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga I Gisenyi ngo abashe kwitabwaho dore ko hari n’imodoka ziri kwifashishwa mu gukomeza gutwara abantu bagize ikibazo.

Ubwo IMIRASIRE TV twageraga mu rugo rw’uyu mubyeyi, twahasanze abo mu muryango we barimo umukobwa we witwa Olea Uwera ari na we watubwiye ibyabaye, Uwera yatubwiye ko uyu mubyeyi Atari igikuta cyangwa se inzu yamuguyeho cyangwa se ngo atwarwe n’amazi, ahubwo kujya muri koma byose byatewe n’agahinda yagize dore ko yari yanavuye mu rugo.                                     Umukobwa we witwa Uwera Olea watubwiye ibyabaye ku mubyeyi we

Yagize ati “ubundi si ukuvuga ko hari ikindi cyamubayeho, ahubwo  ni uburyo yabonye ibintu biri kugenda amazu yose arimo guhirima n’abantu bari kubura aho bajya, dore ko amazi akigera mu nzu twavuye mu rugo twese hamwe n’abaturanyi tujya ku musozi ahatari kugera amazi, ubwo rero yababajwe n’uko twese tugiye kujya ku gasi, ni ukwangara ahari niko nabivuga, umutima we uhita ugira ikibazo.”

Inkuru Wasoma:  Rubavu: Umusaza aratabaza avuga ko umuhungu we yamuhohoteye akajya kuzungura imitungo ye kwa sekuru akayimunyaga

Uwera yavuze ko bikimara kuba umutima ukamufata, aribwo bahise bazamuka bajya ku musozi bari bahungiyeho, mu kuhagera umutima noneho uhita umufata cyane kuko yabanje kumera nk’uhahamutse birangira aguye muri koma aribwo byabaye ngombwa ko ajyanwa kwa muganga.

Ubwo twageraga muri uru rugo kandi twasanze inzu yabo yuzuyemo amazi nk’uko n’ahandi hameze, abaturanyi bake n’abandi bo mu muryango bicaye hamwe n’abagabo batatu bari barimo kubaga ihene y’uwo mubyeyi yari yatwawe n’umwuzure bayifatirana igiye gushiramo umwuka bayibaga itarapfa, batubwira ko babikoze barimo kuyiruhurira. Si iyi hene mu matungo y’uyu mubyeyi yahasize ubuzima gusa kuko hari n’inkoko.

Kimwe n’aba banyamuryango b’uyu mubyeyi Ahobantegeye, abaturanyi n’abandi bantu bose twaganiriye batuye muri uyu mudugudu bahurizaga ku kuba batabaza basaba ubufasha umuntu uwo ari we wese wagira icyo abafasha, haba ku kubafasha kubona amacumbi ndetse n’icyo kurya dore ko abo amazu yabo ataguye kuri ubu yuzuyemo amazi n’ibyondo andi yaguye igice. Ntago byadukundiye kugira umuyobozi tuvugana.                                                   Inzu yabo yarengewe n’amazi hanze no mu nzu

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved