Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024, mu Mudugudu wa Kivu mu Kagari ka Nengo mu Murenge wa Rubavu ho mu Karere ka Rubavu, hafatiwe umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, wari utwaye mu modoka imifuka 40 y’ikiyobyabwenge cy’urumogi ahita ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). https://imirasiretv.com/rulindo-umugeni-yategereje-umusore-ku-munsi-wubukwe-araheba/

 

Ni amakuru yahamijwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, wavuze ko yafashwe ku makuru Polisi yari ifite y’imodoka yifashisha yinjiza urumogi mu gihugu mbere yo kujya kurukwirakwiza.

 

Yagize ati “Kuri iriya saha nibwo hagendewe ku makuru abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) n’irishinzwe kurinda umutekano w’imipaka (BSU), bari bafite, ko hari imodoka ifite nimero iranga ikinyabiziga (Plaque) yo muri Congo, yahise ihagarikwa irasakwa bayisangamo imifuka 40 y’urumogi, umushoferi ari nawe wenyine wari uyirimo atabwa muri yombi.”

 

Yakomeje ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uriya mushoferi yari yinjije ruriya rumogi mu gihugu aruvanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo kurupakira mu modoka kandi akaba yari ari ku rutonde rw’abacuruzi b’ibiyobyabwenge ba ruharwa.”

 

Byaje kugaragara ko yari yarakoze icyumba cy’ububiko bwihariye mu modoka yaruhishagamo, ariko bikaba bitamuhiriye kuri iyi nshuro, ubwo yari atangiye kwerekeza iy’Umujyi wa Kigali ngo arushyire abaguzi. SP Karekezi yaboneyeho kuburira ni abakishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko nta yandi mahitamo bafite uretse kubizibukira kuko atari kera ngo nabo bafatwe kuko ibikorwa nk’ibi byo guhangana n’iki cyaha bikomeje ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.

 

Bwiza dukesha iyi nkuru, yanditse ko uyu mugabo yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha akurikiranyweho. https://imirasiretv.com/rulindo-umugeni-yategereje-umusore-ku-munsi-wubukwe-araheba/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved