Umukecuru witwa Majyambere Daphrose utuye mu mudugudu wa Gatebe I, yavuze ko ubwo amazi ya Sebeya yuzuraga mu nzu aho yari acumbitse n’umwana babana, yatangiye kwibaza uko bigiye kugenda ahubwo uwo mwana muto agatangira kumusaba ko amuheka akamujyana ariko bidashoboka kuko umwana ari muto, biza kurangira haje abasore bamunyujije mu idirishya mu buryo atazi.  Rubavu: umugore yamusabye kujya kuzana amafaranga y’igishoro mu nzu igikuta kiramugwira
Ubwo twageraga ku rugo rw’uyu mukecuru, umwuzure wari uhari ari mwinshi ariko aho yari yicaye ntago yabashaga kuhava kubera ko yavunitse ndetse avuga ko yari afite n’ubundi burwayi kuko amaze igihe gito avuye mu bitaro, yatubwiye ati “twakomeje kumva imvura igwa tugira ngo biraza gushira, ahubwo amazi yuzura mu gitanda gusa turihangana, hashize igihe twumva ibipangu biraridutse, ubwo twahamagaranye kuko n’umuriro wari wagiye, ubwo haje abahungu babiri bansaba kuzamura amaguru basatura idirishya banyuzamo baraza bandambika hano.”
Yakomeje kuvuga ko aho ategereje abaraza kuhamukura, icyakora abo bahungu bamufashije cyane kuko iyo bataza kumureba ntago yari kubasha kuvamo kandi ari abacumbitse mu nzu y’umuhungu we. Yakomeje avuga ko umwuzure watumye amatungo ye apfa, kuko ingurube ye ndetse n’ihene ebyiri zapfuye kubera amazi.
Ubwo twageraga aho ngaho, uyu mukecuru wari uri kumwe n’uwo mwana muto w’umukobwa bari batuje gusa mu ngo zindi baturanye abahatuye nabo bari bari kwirwanaho kuko umwuzure hose wahageze. Aba baturage bakomeje bavuga ko bifuza ko umuntu uwo ari we wese yaba utuye hafi cyangwa kure ufite icyo yabafasha yagikora, kuko amazu yabo amwe yasenyutse andi yuzuramo amazi bakaba nta kintu na kimwe basigaranye, bityo ubuzima bwabo buri mu kaga. Nta muyobozi twabashije kuvugana na we.