Umuramyi akaba n’umuhanzi MUSHIMIYIMANA Samuel ubarizwa I RUBAVU muri ADEPER Mbugangari, umudugudu wa Bethany, akaba amaze gukora indirimbo nyinshi zitandukanye ndetse zanakunzwe cyane n’abakunda guhimbaza Imana, kuri iyi nshuro ashyize hanze indirimbo nshya mu buryo bw’amashusho yise “BIFITE IHEREZO”.
Muri iyi ndirimbo Samuel yasobanuye ko ubutumwa burimo, ari ukubwira abantu ko Imana igihe kigera igatabara, ibyo waba uri kunyuramo byose igihe kigera bikarangira, ikaba itanga ihumure ku bihebye ndetse n’abari mu kababaro kagiye gatandukanye.
Mushimiyimana Samuel ni umuhanzi ukunda kuririmba indirimbo z’ihumure cyane, ku buryo mu miririmbire ye aba atanga ihumure cyane ku bantu bose, zimwe mu ndirimbo afite hakaba harimo iyi “BIFITE IHEREZO, UBWIHISHO, BIZASOHORA” ndetse n’izindi nyinshi wasanga kuri Youtube channel ye asanzwe ashyiraho uyu muziki we.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA “BIFITE IHEREZO” YA SAMUEL