Umusaza witwa Manizabayo Jean Baptiste, wavutse kuwa 20 kanama 1964 mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu, akagari ka Kabujenje, umudugudu wa Buhogo, kuri ubu akaba atuye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, akagari ka Muhira, umudugudu wa Kasonga, avuga ko mu buryo atazi yakorewe akarengane na we atajya amenya aho azahera akavamo, kubera umuhungu we yibyariwe witwa Tuyisenge Donatien wagiye iwabo aho uyu musaza avuka akazungura imitungo ye ikajya mu maboko ye kandi Manizabayo atabizi.
Manizabayo ubwo yaganiraga n’IMIRASIRE TV, yavuze ko iyi mitungo iherereye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu mu kagari ka Kabujenje, ubwo abavandimwe be bavukana na we bandi bagiye kuyigabana ku wa 26 kamena 2009, nyuma y’uko ababyeyi babo ari bo Kanani Petero na Nyirabarame Marciane, atari abizi, ahubwo aza kumenya nyuma ko bagabanye imitungo ndetse umuhungu we Tuyisenge akaba yari agiye amuhagarariye.
Manizabayo yavuze ko Tuyisenge yamubyaranye n’umugore bigeze kubana ariko bagatandukana, gusa uyu mugore ubyara Tuyisenge ntago bari barigeze basezerana gusa mu gutandukana inkiko zemeje ko bagabana imitungo yose bafitanye, ari bwo nyina wa Tuyisenge n’abana be batwaye kimwe cya kabiri cy’imitungo yari afitanye na Manizabayo ariko nta nyandiko zihari zivuga ko Tuyisenge azajya kuzungura imitungo ya se kwa sekuru kandi se akiriho.
Manizabayo yabwiye IMIRASIRE TV ko amaze kumenya ko abavandimwe be bagabanye imitungo y’iwabo ntibamumenyeshe ko bagiye kugabana ahubwo umuhungu we Tuyisenge akagenda amuhagarariye, nyuma yagiye kubarega ahereye mu nzego z’ibanze zo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu, akagari ka Kabujenje.  Mu nyandiko Manizabayo yeretse IMIRASIRE TV, zanditswe n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Buhogo kuwa 20 kamena 2019, aho Manizabayo yari ari kurega abavandimwe be, banzuye ko atagomba gukomeza kurega abavandimwe be kubera ko Tuyisenge yemeye ko yatwaye ubwo butaka ariko akabutwara kubera ko se yigeze kugurisha umurima wa nyina Mukamwiza Jaqueline, ari nacyo cyatumye akagari ka Kabujenje banzura ko Manizabayo agomba gukurikirana umuhungu we Tuyisenge.
Muri iyi nyandiko Tuyisenge yanze kuyisinyaho ariko abandi banyamuryango bari bahari barasinya, iyi nyandiko yanakozwe n’uwari umuyobozi w’akagari muri icyo gihe witwa Niyontego Dative. Manizabayo yakomeje abwira IMIRASIRE TV yo yaje gutanga ikibazo mu murenge, gusa Umurenge ukanzura ko iki kirego cye kigomba kujya mu nteko y’abunzi maze abazungura bose ba Kanani bakaza kwitaba, ariko bikaba bitaragize icyo bitanga, kubera ko ngo nyuma Umurenge wa Kivumu waje no kumugira inama yo kujyamu nkiko, ariko abangamirwa n’uko nta bushobozi afite bwo kujya mu nkiko kugeza n’ubu uburenganzira bwo kuzungura ababyeyi be akaba yarabuvukijwe.
Manizabayo yavuze ko igihe perezida Kagame aheruka kujya mu karere ka Rubavu mu mwaka wa 2020, mu murenge wa Nyundo, yamugejejeho iki kibazo cye akizezwa ko kigiye gukemuka, kuko hari n’abamuhamagaye kuri telephone ye bamubwira ko ari abayobozi ku rwego rw’intara afitiye numero bamubwira ko bazakemura ikibazo cye, bikaba byaraheze nka ya mahembe y’imbwa kuko kugeza na nubu imitungo yakabaye afite iracyari mu maboko y’umuhungu we Tuyisenge.
Mu kugerageza kuvugisha Tuyisenge ku murongo wa Telefone yatubwiye ko ibyo Manizabayo akaba na se avuga Atari ukuri, dushatse kumubaza byinshi yanga kutubaza. Mu kugerageza kandi kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kivumu twasanze iki kibazo batakizi kubera ko byabaye kera n’imanza zabaye abari bahayoboye bakaba batagihari. Umwe mu bavandimwe ba Manizabayo ari nabo bazungura nyine ba Kanani, yabwiye IMIRASIRE TV ko Manizabayo yahugujwe n’umuhungu we afatanije na bamwe mu bavandimwe babo, gusa ntiyagira byinshi ashaka kutubwira.
Manizabayo avuga ko ikintu cyonyine yifuza ari uko agira uburenganzira bwo kuzungura ku mitungo y’ababyeyi be, cyangwa se akamenya impamvu atabona ubwo burenganzira ahubwo umuhungu we akajya kuzungura imitungo ye se kwa sekuru kandi akiri muzima.